Kera kabaye Rayon Sports yatsinze icyumutwe Afhamia Lotfi ,nyuma y’ ukwezi kumwe ahagaritswe

 

Ikipe ya Rayon Sports FC yatandukanye n’Umutoza Mukuru, Afhamia Lotfi, nyuma y’amezi ane gusa yayitoje.Uyu Munya-Tunisia yageze muri Rayon Sports mu mpera za Gicurasi 2025, asinya amasezerano y’umwaka umwe, ariko ntiyabasha kugeza ku ikipe umusaruro wari witezweho.

Mu mikino ine ye ya nyuma, Rayon Sports ntiyigeze itsinda, harimo ibiri yo muri CAF Confederation Cup yatsinzwemo na Singida Big Stars, uwo yatsinzwemo na Police FC ndetse n’uwo yanganyijemo na Gasogi United muri Shampiyona.Nyuma y’ibi, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bumuhagarika by’agateganyo ku wa 13 Ukwakira 2025, mbere yo gufata icyemezo cyo gutandukana na we burundu.

Amakuru avuga ko Lotfi azahabwa imperekeza y’amezi atatu nk’uko biteganywa mu masezerano ye.
Rayon Sports yatangiye gushaka umutoza mushya, mu gihe Umurundi Haruna Ferouz, ari we wasigaranye ikipe by’agateganyo.

Iyi kipe ikomoka i Nyanza iherutse gutsindwa na mukeba APR FC ibitego 3-0, izasubukura Shampiyona yakira AS Kigali tariki ya 23 Ugushyingo 2025.
Ni iya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona ruyobowe na Police FC ifite amanota 17, ikaba iyirusha ane.