Imirwano ikaze yadutse muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru,Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, cyane cyane mu Murenge wa Nyamaboko wo muri Gurupoma ya Osso-Banyungu.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, imidugudu ya Ngululu na Kataandwa niyo yibasiwe cyane n’imirwano, impande zombi zivuga ko zigaruriye ibice: Wazalendo yigaruriye Umudugudu wa Mulema, mu gihe AFC / M23 yigaruriye Umudugudu wa Karere, uherereye nko mu birometero 3 uvuye muri Centre ya Kazinga.
Hagati aho, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, mu mujyi wa Mwesso hari hatuje, nyuma y’ijoro ryumvikanyemo amasasu yateye ubwoba abaturage nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.Biravugwa ko Inyeshyamba za AFC / M23 zarashe mu kirere nyuma yo kumenya urupfu rw’umwe mu basirikare bakuru ba yo, wiciwe mu gico cya Wazalendo ku muhanda wa Mokoto-Kibarizo.
