Umutwe wa MRDP_ Twirwaneho ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye bishya ,ingabo z’ u Burundi na FARDC ziyabangira ingata

 

 

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu misozi y’i Mulenge, nyuma y’imirwano ikaze yahuje izi nyeshyamba n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR.Nk’uko byemezwa n’amakuru y’imbere aturuka mu duce twabereyemo imirwano, ku mugoroba wa tariki ya 5 Ugushyingo 2025, MRDP-Twirwaneho yigaruriye uduce twa Rwitsankuku na Bicumbi, two muri teritware ya Fizi, dusanzwe ari utugize urwego rwa gisirikare rurinda Leta.

 

Iyimirwano yateye impungenge abaturage, nyuma y’urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rw’umvikanye mu gitondo kare cyo kuri iyi tariki , rutera abaturage benshi guhungira mu mashyamba no mu bice bikikije Point-Zero na Bicumbi. Abatangabuhamya bemeza ko hari abasirikare benshi bagaragaye mu duce twari twarigaruriwe n’ingabo, bivuze ko habayeho gusubira inyuma ku ruhande rwa FARDC n’ingabo z’u Burundi.Ibi bitero bikurikirana n’imirwano yatangiye kuva ku wa mbere w’iki cyumweru, aho umutwe wa MRDP-Twirwaneho wari watangiye ibikorwa byo kwirwanaho usatira ibirindiro by’ingabo za Leta. Umuvugizi wa MRDP-Twirwaneho yatangaje ko “intambara ikomeje mu rwego rwo kubohora abaturage b’akarere k’i Mulenge, bashyizweho igitutu n’ingabo z’u Burundi.”

Kuwa kabiri w’iki cyumweru, abaturage ba Minembwe bakoze imyigaragambyo yamagana ingabo z’u Burundi, bazishinja gufunga imihanda no kubabuza gucuruza no kugera ku masoko. Ibi bikorwa byari bimaze iminsi bigaragaza umwuka mubi hagati y’abaturage n’izi ngabo.Nta tangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa FARDC cyangwa Leta ya Kinshasa ku bijyanye n’iyi mirwano. Ariko abasesenguzi mu bya gisirikare bemeza ko gukomeza kwigarurira ibice bikomeye ku ruhande rwa MRDP-Twirwaneho bigaragaza intege nke ku ruhande rurwanirira Leta ya Congo, kimwecyo kandi bishobora guteza ikibazo mu mishyikirano y’amahoro iri gutegurwa i Doha.