Uyu  mukino wa APR FC na Rayon sports  uroroshye cyane , kuko nko mu Burundi ho no kwicana bakwicana_ Umutoza wa Rayon yamaze ubwoba abakunzi b’ iyi kipe

Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Haruna Ferouz yavuze ko adatewe ubwoba n’igitutu cy’umukino uzabahuza na APR FC kuko yabinyuzemo i Burundi kandi ho biba biri no ku rundi rwego no kwicana bakicana.Yabitangarije itangazamakuru nyuma y’imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere yo gukina umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona ya 2025-26 ku wa Gatandatu kuri Stade Amahoro aho bazasuramo APR FC.Ubwo yari abajijwe niba adatewe ubwoba n’uyu mukino, yavuze ko yakinnye imikino myinshi nk’iyi y’amakipe ahanganye i Burundi ari umukinnyi kandi ngo ho no kwicana bakwicana biba bikomeye cyane.Ati “Nakinnye imikino y’amakipe ahanganye ndi umukinnyi, nyikina i Burundi noneho hariya no kwicana baricana. Njye narabimenyereye rero nta gitutu nakwishyiraho cyangwa ngo nkishyire ku bakinnyi. Ni umukino wo kubaha ariko urasanzwe ku mutoza, keretse ku bafana.”

Yakomeje avuga ko igisigaye ari ugushyira mu bikorwa bagatsinda umukino kuko ubuyobozi bwo bwakoze ibyo busabwa, ibyo bakeneye byose babibahaye.Ati “Abayobozi twabasabye ibyo dukeneye byose babiduhaye, natwe turiteguye. Abakinnyi bameze neza bose, mu mutwe barisanzuye kandi ni ko abakinnyi banjye baba bameze aho ari ho hose.”

Aya makipe agiye guhura Rayon Sports imaze gukina imikino 6 ya shampiyona aho ari iya kabiri n’amanota 10 inyuma ya Police FC ifite 13, APR FC ni iya 8 n’amanota 8 mu mikino 4 imaze gukina.