Diamond Platnumz nyuma yo kuvugwa guhunga igihugu yavuze amagambo yateje impaka muri Tanzaniya

 

Kuva yavugwaho guhunga igihugu kubera imyigaragambyo iri muri Tanzania, Diamond Platnumz wasimbye amafoto ashyigikiye Samia Suluhu umukandida w’Ishyaka CCM mu matora, yatoboye aravuga.

Uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania ni umwe mu byamamare birimo Harmonize, Zuchu, Wema Sepetu n’ibindi byari bishyigikiye Samia Suluhu Hassan mu matora y’umukuru w’igihugu muri Tanzania yabaye ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.Gusa abatavuga rumwe na we biraye mu mihanda kuva mu cyumweru gishize bigaragambya bavuga ko batamukeneye, batwika inzu, imodoka n’ibindi bikorwa remezo.Banatangiye kotsa igitutu abarimo Diamond Platnumz bamubaza uko ashyigikira umunyagutugu bituma ku mbuga nkoranyambaga ze zose asiba post ashyigikiye Suluhu ndetse binavugwa ko we n’umuryango we batorokeye Mombasa muri Kenya bahunga ababagirira nabi.

Nyuma y’uko Perezida Suluhu arahiriye kuyobora igihugu ku wa Mbere w’iki cyumweru, yahise asubizaho ubutumwa bwe, ndetse aherutse no guca amarenga ko ibyo yakoze byamuteye ipfunwe.Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Diamond yagize ati “Imana niyo igena byose. Nta kintu kiba kidafite impamvu. Ndasaba Imana kuduha amahoro menshi kuruta mbere, urukundo, ubumwe n’ubufatanye nk’Abatanzaniya. Imana iruhukishe mu mahoro abitabye Imana. Amina.”

Ubutumwa bwe bwakiriwe mu buryo butandukanye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga; aho bamwe bamushinje gucika intege mu gihe igihugu cyari gikennye amajwi y’abahanzi, abandi bakamushima ku kuba yasubiye ku murongo w’amahoro n’ubumwe.

Abandi bahanzi bo muri iki gihugu barimo Marioo nabo bifatanyije n’abaturage mu gahinda, aho nawe yihanganishije imiryango n’inshuti zabuze ababo.Ku rundi ruhande ariko si abahanzi bose bishimiye ibyo byatangajwe na Diamond kuko Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya wo muri Kenya, Daddy Owen, yashinje abahanzi bo muri Tanzaniya gukoreshwa na politiki.

Yavuze ko abahanzi bakwiye kwigira ku banya-Kenya batirukira mu gufata uruhande na rumwe iyo bigeze mu gihe cy’imidugararo ishingiye kuri politike.Ati “Iyo tugiye gusabwa indirimbo z’amahoro, hari ubwo bigaragara ko turi gukoreshwa mu guhisha akarengane. Amahoro adafite ubutabera ni agasuzuguro gusa.”

Ikinyamakuru Tuuko News cyemeje ko izi mvururu zabaye zasize ubucuruzi bw’umuraperi Billnass wari ufite iduka ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga rya Nenga Electronics, rihombye cyane nyuma yo gutwikwa n’abarwanyaga igitugu cya Perezida Samia .