Nyuma y’inama yabereye i Paris mu Bufaransa, yibanze ku gushaka amahoro arambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hasohotse itangazo risaba ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa. Ubu busabe bwahise bwamaganwa n’umutwe wa AFC/M23, usanzwe ugenzura uwo mujyi, uvuga ko bidashoboka kandi bitaganiriweho.
Corneille Nangaa, uyobora AFC/M23, yavuze ko ibyavuzwe ku gufungura ikibuga cy’indege cya Goma bitabareba kuko nta biganiro byabanje kubaho n’ababivuze. Yemeje ko abateguye iyo nama bashaka gufatirana ibintu bitabayeho, kandi batabona uko ibintu bihagaze kugeza ubu.
Nangaa yavuze ko nta watekereza gufungura ikibuga cy’indege mu gihe ibice bya Walikale na Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, kimwe na Fizi, Walungu na Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo bikomeje guterwa n’indege za Leta ya Congo zigamije gusenya ibikorwa remezo no kwibasira abasivile.
Yavuze ko ibyo gufungura ikibuga cy’indege i Goma bitaza imbere y’ikibazo cy’abaturage babujijwe uburenganzira bwo kubitsa no kubikuza amafaranga yabo kubera ko Banki zafunzwe ku itegeko rya leta ya Congo.
Ikindi ni uko ngo mu bice bigenzurwa na AFC/M23 leta ya Congo yafunze ikirere ku buryo ibikorwa byo gutabara abasivile hakoreshejwe indege bidashoboka.
Nangaa yavuze ko mu duce AFC/M23 iyobora abaturage babayeho mu mutekano n’ituze, bitandukanye n’ibyo Leta ya Congo ibakorera. Yavuze ko AFC/M23 ishyigikiye inzira y’amahoro, bityo isaba Ubufaransa n’Umuryango mpuzamahanga gushyigikira ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar, kugira ngo habeho igisubizo gikwiye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, abajijwe n’abanyamakuru yavuze ko inama yo mu Bufaransa yihuse, kuko ibiganiro hagati ya Leta ya Congo na AFC/M23 bikiri gukomeza. Yagize ati: “Ikibuga cy’indege kiri mu maboko ya AFC/M23, kandi ibyemezo bikwiye gufatirwa i Doha aho ibiganiro biri kubera, si i Paris.”
Ikibuga cy’indege cya Goma cyafashwe na AFC/M23 mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo imirwano ikaze yatumye uwo mutwe ugenzura umujyi wa Goma, ndetse nyuma unafata n’umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.

 
                             
                 
                                 
                                 
                                 
                     
                     
                     
                     
                    