Abaturage bo muri Tanzaniya baramukiye mu myigaragambyo yamaganza Perezida w’ iki gihugu Samia Suluhu nyuma y’ uko barimo kumushinja gushaka kuyobora iki gihugu ku gitugu.kuri ubu rero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo n’bakozi ba Guverinoma yazo bari muri Tanzania kuba maso, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yadutse muri iki gihugu, ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga gakomeye.
Tanzania yadutsemo imyigaragambyo, mu gihe abaturage bayo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukwakira abaturage bayo babarirwa muri miliyoni 39 baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.Ni amatora Perezida Samia Suluhu w’iki gihugu ahatanyemo n’abakandida 17, gusa ubutegetsi bw’igihugu cye bushinjwa kuba bwarakoze ibishoboka byose bukayahezamo abanyapolitiki batavuga rumwe n’ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) ku buryo usibye kuba hari ababwiwe ko batujuje ibisabwa bibemera kwiyamamaza, hari n’abo byarangiye bafunzwe.
Imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye ariya matora bavuga ko atari kuba mu mucyo yumvikanye mu mijyi minini ya Tanzania nka Dar es Salaam (Ubungo, Kimara), Dodoma, Mbeya, Tunduma na Arusha.
Muri iyi mijyi Polisi ya Tanzania yatatanyije abigaragambyaga ikoresheje ibyuka biryana mu maso, ndetse amakuru avuga ko hari abakomeretse.Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Ambasade zazo muri Tanzania, zasabye abakozi ba Guverinoma yazo ndetse n’abaturage bazo bari muri Tanzania kwirinda kujya mu myigaragambyo ndetse no kwirinda kujya mu kivunge.Washington kandi yasabye Abanyamerika bari muri Tanzania kwirinda kwigaragaza cyane, gukurikira ibitangazamakuru byo muri iki gihugu kugira ngo bamenye amakuru agezweho ndetse no gukora ibishoboka byose bakamenya abantu babari hafi.
