Rutahizamu wa police FC , Byiringiro Lague yavuze ko nta kizabuza iyi kipe kudatwara Shampiyona kandi noneho hakiyongeraho kuyitwara idatsinzwe.
Ibi uyu Rutahizamu yabitangaje ubwo iyi Kipe yatsindaga Amagaju bigoranye 1-0 cya Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.
Byiringiro Lague mu magambo make akaba yabwiye ISIMBI ko intego ari ugutwara shampiyona kandi badatsinzwe.Ati “Shampiyona turayishaka, turifuza kuyitwara kandi tudatsinzwe.”
Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 utangira, Police FC yazanye umutoza Ben Moussa watwaye igikombe muri APR FC, yavuze ko intego bafite ari ukwegukana shampiyona.Kugeza ubu nyuma y’umunsi wa 4 wa shampiyona, Police FC ni iya mbere n’amanota 12, nta mukino iratsindwa cyangwa ngo inganye, yose yarayitsinze.
Ese wowe ukurikira Shampiyona y’ u Rwanda ni iyihe kipe uha amahirwe