Rwiyemezamirimo Sadate yakoze mu jisho abarundi avuga ko afite inzozi z’ uko Abarundi bazajya bakubura imihanda y’ u Rwanda abanye_ Congo bakoza ubwiherero

Munyakazi Sadate akaba Rwiyemezamirimo  akomeje kunengwa n’abatari bake bakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma y’amagambo atakiriwe neza yavuze ku baturage batuye mu bihugu bikikije u Rwanda.Amagambo akomeje gutuma Sadate yibasirwa yayatangaje ku wa 12 Ukwakira, ubwo yaganirizaga urubyiruko rwari rwitabiriye Inteko Rusange y’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, mu murenge wa Gatenga w’akarere ka Kicukiro.

Yabwiye urubyiruko rwari rwitabiriye iriya Nteko Rusange ko rugomba kugira imyumvire y’uko bagomba kuba ‘aba-boss’, bagasigara baha akazi abaturage bo mu bihugu bikikije u Rwanda.Yakomeje agira ati: “Nk’Abarundi bakaza gukubura imihanda yacu, Abakongomani bakajya boza ama-toilette yacu, kuko tuzaba twabasize kure cyane, twebwe ari twe ‘ba boss’ dufite abakozi dukoresha. Simbababwiye se? Rero iyo myumvire mugomba kuyigira.”

Nyuma y’aya magambo abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze Sadate ko ibyo yatangaje binyuranyije n’ingengabitekerezo y’umuryango RPF-Inkotanyi.

Uwitwa Lonzen Rugira yagize ati: “Ibi si ingengabitekerezo ya RPF. Biri mu murongo umwe n’inkuru y’Abakono.”

Umunyamakuru Robert Cyubahiro MCKenna wa RBA na we yagize ati: “Indangagaciro za RPF si ziriya rwose ndetse si hariya Rusororo yifuza abanyarwanda. Umunyarwanda w’ejo n’ejo bundi ni uzakoresha ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo afite si, uzakoresha Abanyafurika bagenzi be kumukemurira ibibazo afite.”

Uwitwa Mugenzi Félix we yagaragaje ko Sadate yitwaye nabi cyane, ati: “Sha, yego ntawugira inama umukire, ariko rwose SADATE hariya yitwaye nabi.”

Uyu mu bundi butumwa yanenze Munyakazi Sadate kuba yifitemo ubwirasi bwinshi, ati: “Afite ‘arrogance’ iteye ubwoba … Yumva kuba yarabonye amafaranga abandi batayabona.”

Uwitwa Hon. Wilson-Lixon we yamenyesheje Munyakazi Sadate ko ibyo yatangaje bigaragaza imyumvire y’ubucakara.Ati: “Sadate Munyakazi ikintu nakubwira nuko aya magambo agaragaza ‘slavery mind’. Ni gute wumva ko ugomba gukira hanyuma ukagira abacakara abaturanyi bawe aho kumva ko ugomba kubifuriza cyangwa kubafasha nabo ko batera imbere? Muri wowe wumva ko ibyiza ari uko wakira na bo bakaba abagukuburira imihanda n’abakogereza ama toilettes?”

Uyu yakomeje abwira Sadate ko kuba Imana yarakunze u Rwanda ikaruha umuyobozi ureba kure ufite imbaraga n’ubushobozi bwo kuruyobora mu nzira nziza bitavuze ko agomba “gushinyagurira abataragera muri iyo nzira.”Yunzemo ati: “Ahubwo byagakwiye kukubera isomo kuko na H.E Paul Kagame ntahwema kwibutsa abanyarwanda ati ‘ntimukiyemere ku bandi kuko ntaho muragera’, we arabona ko aho yifuza ko U Rwanda rugera rutaragerayo.”

Uyu yabwiye Munyakazi ko byari kuba byiza wenda iyo avuga ko yifuza ko azaha abaturanyi akazi bikagarukira aho, wenda akihenura ku bakoloni.Uyu bigaragara ko akomoka mu Burundi yunzemo ati: “Abo barundi uvuga nagira ngo nkwibutse ko nujya muri Kaminuza z’u Rwanda uzasangayo benshi bari gutanga umusanzu wabo mu kwigisha ‘the future visionaries of Rwanda’.”“Nujya uvuga ujye wibuka ko bavuga bati ‘Abarundi kanaka’, cyangwa CNDD-FDD na yo ubundi ni gushinyagurira abandi Barundi twisanze aho turi uyu munsi, ariko nkwibutse ko atariko byahoze. Kandi nta joro ridacya, ntukihenure ku muturanyi niwe muzimyamuriro.”