Uko byagenze kugira ngo imodoka ya Howo ikore impanuka i Komanyi maze ihitane abantu abandi bakomereke

 

Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025 ,nibwo mu Karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi habereye impanuka iteyeubwoba y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze izindi modoka eshanu abantu babiri bagahita bitaba Imana, abandi begera kuri 11 bagakomereka, barimo babiri bakomeretse ku buryo bukomeye cyane .

Ni impanuka yabaye , mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, zo kuri iriya tariki twavuze haruguru ibera mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, ahazwi santere ya Ruyenzi.

CIP Kamanzi Hassan,Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye itangazamakuru ko iyi kamyo ya Howo yari ipakiye umucanga, maze imanutse ahitwa i Gihara yerekeza ku Ruyenzi mu isantere igonga imodoka eshanu n’abantu 11 harimo babiri bahise bapfa.

CIP Kamanzi yakomeje avuga ko abakomeretse cyane babiri boherejwe ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu gihe abandi bajyanywe mu yandi mavuriro arimo irya La Frontire n’irya UB Caritas ndetse abandi bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gihara ngo bitabweho.

CIP Kamanzi kandi yagaragaje ko bikekwa ko impanuka yatewe n’ibibazo bya tekiniki byo kubura feri kwa Howo.Ati “Kugeza ubu birakekwa ko impanuka yatewe no kubura feri kwa Howo. Umushoferi wari uyitwaye afungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Runda kugira ngo hakorwe dosiye izashyikirizwa ubutabera.”

CIP Kamanzi, yaboneyeho umwanya wo kwihanganisha imiryango yose yabuze ababo mu izina rya Polisi y’Igihugu, anifuriza abakomeretse bose gukira vuba.

 

Ifoto yakoreshejwe haruguru ni iya Sk fm

NSHIMIYIMANA FRANCOIS/ KAMONYI