Buriya umugabo utakigukunda nti wamunyweraho amazi, bino nibyo biranga umugabo utakigukunda

Soma iyi nkuru witonze buriya umugabo utakigukunda nti wamunyweraho amazi, agufata nabi ku buryo ushobora kwifuza gusubira iwanyu bikakunanira. Ariko ni ibintu by’ingenzi bizabikwereka ugafata ingamba bitari byagera ku rwego rubi ? , Nk’ibisanzwe reka tuganire na CIA , umugore wahuye n’ubwo buzima akaba afite umugabo wamufataga nabi ku rwego rwo gejuru ariko bikaba byaratangiye gahoro gahoro kugeza batandukanye. CIA arakugira inama aguhe n’ibyo bimenyetso.

1.Uwo mugabo ntasubiza ubutumwa bwawe yewe ntabwo yitaba telefone yawe: CIA aragira ati:”Umugabo wanjye dukundana twari tubanye neza, dufitanye n’abana , ariko aza kujya atangira kutansubiza, namubaza amafaranga yo gukoresha akandeka , namuhamagara ntanyitabe cyangwa ngo anyandikire”.

Cia avuga ko uko ari ko byatangiye kugera we n’umugabo we batandukanye bityo akakugira inama yo kuba maso, mu gihe utangiye kujya uhamagara umugabo wawe ntakwitabe ndetse wanamwandikira nta gusubize.

2.Akubwira ko akeneye umwanya we: CIA arakomeza atubwira ati:”Igihe cyarageze noneho yataha mu rugo nijoro, namusaba umwanya wo kuganira ngo turebe ibyo dushyira ku murongo dukomeze kubana neza, ahari ngira ngo ndebe ko nasaba imbabazi z’amakosa ntakoze, akanga ku mpa umwanya ahubwo akambwira ko akeneye umwanya ari wenyine, ko nkwiriye kumureka wenyine”.

Cia avuga ko mu gihe utangiye kumva umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye ari kugusaba umwanya bikaba rimwe kabiri gatatu kandi umukeneye ubona atirwara neza, aba ari ikibazo uba ugomba guhaguruka ugashakira igisubizo.

3.Agucira inamaze: Ati:”Ninde mutagatifu ubaho utagira amakosa ? Njye yakundaga ku nshira imanza cyane, agahera ku makosa yanjye ubundi nkashiduka ndi umunyamakosa adashobora no guhabwa imbabazi”.

Yakomeje agira ati:”Nubona atangiye kujya agucira imanza, ukabona yakwimye umwanya wo kwisobanura, ukabona ntacyo atuma uvuga kubyo agushinja, menya ko urukundo rwanyu ruri mu marembera”.

4.Aho yakabaye ari kumwe na we , aba ari kumwe n’abandi bagore: Ikindi ni kimwe mu bihe bibabaza abagore b’umutima ariko abagore b’inshakura nabo baba bari kumwe n’indaya zabo mu ibanga niyo mpamvu bitajya bibabaza.

Cia aragira ati:”Nubona umugabo wawe afashe akaboko undi mugore mu birori runaka, uzamenye ko ari ikibazo gikomeye. Nubona umugabo wawe ari kwita kubandi kurenza uko wowe akwitaho, uzamenye ko byakomeye. Ni wowe yakabikoreye ariko yabikoreye undi. Menya ubwenge wirwanirire”.

Yakomeje agira ati:’Umugabo wanjye twari dufitanye abana ariko akanga akankorera ibyo. Narababaye cyane kugeza ubu umutima warashengutse. Wowe rero genzura ibinyetso, ubirwanye hakiri kare”.

Umugore uri mu rukundo, asingiza uwo bari kumwe, amubwira amagambo abaho n’atabaho akayahimba. Rero nubona imico yahindutse, ntugahweme kumuba hafi.

NSHIMIYIMANA FRANCOIS/KGLNEWS