Abantu bakunda gutera akabariro cyane kababayeho!Ngiyi indwara mu shobora guhura nayo

 

 

Buriya igikorwa cyo gutera akabariro ni kimwe mu bikomeje guhangayikisha kubera uburyo ababikora biyongera kandi batarashakanye. Muri iyi nkuru turarebera hamwe uburyo icyo gikorwa gishobora gutera indwara zirimo na Stroke.

Ikintu nyamukuru gihangayikishije ni uburyo abakora imibonano mpuzabitsina bagenda bigana uburyo bwo kubikora babonye muri Filime z’urukozasoni nyamara ubwo buryo bukaba buteye ibyago ku buzima bwabo muri rusange.

Ni uburyo benshi bemeza ko ari bwiza ndetse ko bwongera ibyishimo hagati yabo , ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko bushobora gutuma udutsi tw’ubwonko duturika mu buryo bworoshye bikaba byavamo n’urupfu k’uwabikoze.Izo ngaruka kandi ngo ntabwo zipfa kugaragara uwo mwanya kuko bishobora gufata iminsi , icyumweru cyangwa amezi kandi ngo uko uwo muntu abikora cyane akaba ari na ko akomeza kwiyongerera ibyago byo kuyirwara.

Ubushakashatsi bwatangajwe muri ‘The journal the Archives of Sexual Behavior’ bwatangaje ko abarenga ½ cy’abaturage ba Australia, bagejeje ku myaka 35, basumbirijwe cyane n’abo bashakanye babasaba gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo budasanzwe babonye muri izo filime bigatuma ibyo byago byiyongera.Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko ubwo buryo bwiganjemo ubwo ‘ Umugabo afata ijosi ry’umugore we akarikomeza akajya arikurura akoresheje imbaraga, bikaba byatuma amaraso ahagarara ndetse no guhumeka ntibibashe gukunda’.

Muri ubwo buryo kandi harimo gukoresha , ibiganza cyane, ibirenge n’amaboko aho bamwe bazirika abo bashakanye bakoresheje imikandara cyangwa ibindi biziriko ubundi bakabakoresha imibonano mpuzabitsina bameze nk’abacakara ibintu na byo byangiza ubuzima mu buryo bw’igihe kirekire.Gukora imibonano mpuzabitsina kw’abashakanye ariko bakabikora nk’abari gukina filime biteje impungenge ku buryo abahanga babuza abashakanye gukoresha ubwo buryo budasanzwe kabone n’ubwo baba baziko birabaha ibyishimo.

Dr. Debby Herbenick, umwarimu w’ubuzima rusange muri Kaminuza ya Indiana, yagize ati:“Nta buryo na bumwe bwo gufata umuntu mu ijosi mu gihe cy’imibonano butarimo ibyago”.Abahanga bavuga ko ijosi ari igice cyoroshye cyane ku mubiri, gishobora no gutuma habaho indwara ya ‘Stroke’ mu gihe waba umaze igihe runaka ufunze amaraso ajya mu bwonko.

Bavuga ko ibikurikiragufata mu ijosi by’icyo gihe kirekire, harimo kubya ijosi, kuribwa iryo josi , kubona ibintu bitagaragara neza, gutakaza ubwenge,kubura umwuka no kugira ikibazo cy’ubuhumekero.Abashakashatsi bavuga ko umuntu ashobora guta ubwenge mu masegonda ane gusa iyo amaraso ahagaritse kugera mu bwonko gusa mu masegonda akurikiyeho, bikaba bishobora gutera urupfu kuko bishamikiraho izindi ngaruka zirimo ; Kwibagirwa, kugira ikibazo cyo gufata ibyemezo, kwiheba, guhangayika n’ibindi.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2022, bwagaragaje ko gufatwa mu ijosi cyangwa kuzirikwa mu gihe cyo gutera akabariro, biri no mu bigize ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo ndetse akaba ari nay o mpamvu biri mu bitera indwara ya ‘Stroke’ kubari munsi y’imyaka 40.Muri ubwo bushakashatsi kandi bagaragaje ko gufata mu ijosi cyangw agukoresha ubwo bundi buryo , ari bibi cyane kuko biruta kure uburyo bukoreshwa n’abakora iperereza bababaza ubazwa (Torture).

Ubundi bushakashatsi bwakozwe muri Nzeri uyu mwaka bwagaragaje ko abagore bafashwe mu ijosi mu gihe cyo gutera akabariro, hari imisemburo imwe n’imwe babuze irimo na S100B igaragaza ko hari ibimenyetso bya ‘Stroke’ ushobora kuba ufite.Abashakashatsi bemera ko kwiyongera kw’ibi bikorwa biterwa ahanini n’uburyo bigaragara cyane muri filime z’urukozasoni dore ko mu gihe gishize, Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko bugiye gufata nk’icyaha filime zerekana abakora imibonano mpuzabitsina bari gufata abagore mu ijosi, nyuma y’uko ubushakashatsi bwerekanye ko izo filime z’urukozasoni zabigize nk’ikintu gisanzwe kandi kidateje ikibazo na kimwe.

Umuhanga Dr. Herbenick we yakomeje agaragaza ko uburyo bwo gutera akabariro hakoreshejwe imbaraga bukomeje gufata indi ntera dore ko hiyongeramo n’ibindi byo; Gukubita umugore ku kibuno, gukururwa umusatsi, kurumwa n’ibindi bitandukanye.Abagore benshi bakorerwa ibi bintu, bavuga ko bikorwa nta bwumvikane bwabayeho ndetse ngo akenshi bikaba bigaragara kuri bamwe basezeranywa akazi n’imirimo nyuma bakisanga bagizwe abacakara b’imibonano mpuzabitsina.

Kuva mu 1996 mu Bwongereza hapfaga abagore babiri buri mwaka babizize ibyo bikorwa gusa muri 2016 uwo mubare wageze kuri 20.Abanditsi b’ubu bushakashatsi bavuga ko icyifuzo cyabo ari uko abantu bakiri bato bigishwa ku byago by’iki gikorwa, kandi hakabaho ibiganiro byagutse ku bijyanye n’ubwumvikane n’umutekano mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina y’abashakanye.

KGLNEWS.COM