Uyu munsi hano kuri Kglnews tugiye kurebera hamwe impamvu umuntu wese aba agomba kurya umuneke ,iyi nkuru muyisome mwitonze kugira ngo musobanukirwe.
Umuneke ni kimwe mu bintu bikundwa cyane n’abantu batari bake kubera uburyo uryoha kandi ukamirika mu buryo bworoshye. Umuneke ni ingenzi cyane.Kurya umuneke ku muntu, bigereranywa n’umuhinzi wuhira umurima we uhinzemo ibihingwa byiza ashaka ko bizamuha umusaruro yifuza nk’umuhinzi.
Ugeze mu isoko akawitegereza arawugura kubera ko awitegereje akabona ni mwiza kandi ushobora kumwizihira, ibyo ni bimwe mu biwukururira ku bantu akenshi batanitaye ku kamaro ufitiye umubiri.SI ukuryoha gusa ,ahubwo umuneke ugira vitamini nyinshi kumubiri wa muntu by’umwihariko uwawuhaye umwanya uhagije, akajya awugira nyambere.
Intungamubiri nyinshi ziri mu muneke , zituruka muri Potassium wifitemo,ikaba ifasha amagufa gukora neza no gukomera, igafasha umutima gutera neza, ndetse ikaringaniza Sodium iba mu mubiri.Bavuga ko umuntu udafite Potassium ihagije agira ibyago byinshi birimo gutakaza imbaraga.
Abahanga bavuga ko umuneke umwe ubamo Miligram zirenga 422 za Potassium zingana na 12% bya Vitamini umuntu afata buri munsi nk’uko byemezwa na National Institutes of Health.Umuneke kandi ukunguhaye kuri ‘Fiber’ ifasha mu kuringaniza isukari ifatwa n’umuntu umunsi ku munsi bigatuma igogora rikora neza.Umuneke ufasha uwawuriye kugira ubuhehere aho kumakara binyuze muri Potassium uringaniza amazi aba mu mubiri kubera ‘Electrolytes’ ihita itakara cyane cyane iyo umuntu agize icyuya.
Umuneke umwe wifitemo g 3 za Fiber. Umuneke kandi wifitemo Prebiotics akaba ari ubwoko bwa Fiber bufasha mu kurinda mikorobe nziza ziba mu mubiri akaba ari na yo mpamvu buri wese agirwa inama yo kurya byibura umuneke umwe.
Umueneke ni mwiza kuwurya mbere yo kujya mu kazi runaka, kugira ngo utangirane imbaraga zihagije. Umuneke kandi wawugendana kuko biroroshye kuwutwara.Mu gihe umaze gukora imyitozo ngororamubiri, ni ingenzi cyane kurya umuneke kuko ufasha mu kugarura imbaraga ndetse no mu gihe uri mu myitozo ukaba ushobora kuwufata kuko bituma imitsi ikora neza.
Umuneke ufasha umutima gukora neza cyane. Nk’uko byatangajwe na European Heart Journal, ngo kurya umuneke , bituma habaho kugabanya ugutera ku mutima no kwirinda ‘Stroke’.Kurya umuneke kandi bituma utakaza ibiro kubera ko ugizwe na Fiber nk’uko twakunze kubigarukaho bikanyura nanone muri Carbohydrates.Umuneke utuma umutima n’impyiko bikora neza nk’uko ikinyamakuru Mayo Clinic kibitangaza.