Rayon Sports yamubereye ikimenyetso cy’urupfu ariko nanone ikaba n’ikiraro cyo kwibuka abe_ Amarira ni menshi ku butumwa buri mu ibaruwa Nkundizanye Mariya yandikiye abayobozi b’ iyi kipe

Mu ibaruwa ndende yanditswe ku mpapuro eshatu imbere n’inyuma, ku mpapuro za kera zizwi nka Musana, zisa n’izifunyaritse nk’aho zigeze kunyagirirwa, Nkundizanye Mariya w’imyaka 71 y’amavuko yanditse amagambo yuzuye amarangamutima n’agahinda kenshi, agaragaza urukundo rudasanzwe afitiye Rayon Sports.

Mariya yavukiye mu cyahoze ari Komini Rutobwe, Perefegitura ya Gitarama (ubu ni mu Karere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo). Yabaye umukobwa wenyine mu bahungu umunani, bakurira mu muryango w’abahinzi n’aborozi wari wifashije muri icyo gihe. Uretse kuba barahingaga, banagemuraga imyumbati mu modoka ya Daihatsu bari batunze.

Nk’umwana w’umukobwa wenyine, Mariya avuga ko basaza be bamwitagaho bikomeye, bakamubuza imirimo kugira ngo bamurinde. Iyo basohoje akazi, yabakurikiranaga mu gihe baragiraga inka cyangwa bakinaga umupira. Ni muri ubwo buzima ngo yahereye akunda Rayon Sports, kuko se na we yari umukunzi ukomeye w’iyi kipe. Iyo Rayon yakinaga, nta kindi cyakorwaga mu rugo; bose bicara kuri radiyo bumva umupira kugeza urangiye.

Mariya ntiyibagirwa umunsi yasabye se kujyana kumurebera Rayon Sports ku kibuga bwa mbere mu 1947 i Nyanza. Nubwo imvura yagwaga cyane, se yemeye kumushimisha. Ku bw’amahirwe mabi, uwo munsi ni wo wahindutse umunsi mubi kurusha indi yose mu buzima bwe: papa we n’umwe mu basaza be bagongwaga n’imodoka bavuye kureba umukino. Musaza we yahise apfa ako kanya, papa we na we agasiga ubuzima kwa muganga nyuma y’isaha imwe.

Guhera uwo munsi, Rayon Sports yamubereye ikimenyetso cy’urupfu ariko nanone ikaba n’ikiraro cyo kwibuka abe. Yanditse ati:“Iyo numvise izina Rayon Sports, byahitaga binyibutsa  papa na musaza wanjye bapfuye bazira umupira. Nta na rimwe nongeye gusubira ku kibuga kureba umukino, kuko numvaga ari nk’ibikomere bishya bidasibangana.”

Ubuzima bw’urugo bwarahindutse  nyuma y’urupfu rwa se. Mama we ni we wasigaye atunze umuryango , ibintu bikomeza kumushegesha kugeza agize uburwayi bwo mu mutwe. Iyo Rayon Sports yakinaga, umuryango wose wicaranaga munsi y’igiti cy’umunyinya, bakahumvira umukino, hanyuma bagasenga bafatanye mu biganza basabira papa na musaza wabo.

Ariko umunsi umwe umukino hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports warangiye nabi cyane: mama we yaguye hasi arira, maze ubwo umukino warangiraga  bamuhamagara ngo basenge basanga yamaze kwitaba Imana. Mariya avuga ko icyo gihe y’ umvise isi imugoye  burundu.

Nyuma y’imyaka, yashakanye n’umugabo wavugaga ko yakiniye Rayon Sports, ibyo bikamufasha kugubwa neza kuko yabonagamo ishusho ya papa na basaza be. Uyu mugabo yamubereye igisubizo cy’ihungabana ry’ubuzima yari afite, ndetse nubwo batagize amahirwe yo kubyara, yabonye amahoro mu rugo. Ariko ntibyatinze, umugabo na we yitabye Imana.“Numvaga isi indangiriyeho, nta mwana, nta mubyeyi, nta bavandimwe, nta mugabo. Nari nsigaye njyenyine. Ariko Rayon Sports yakomeje kuba nk’umuryango wanjye w’inyongera.”

Mariya avuga ko kuba Rayon Sports itsinda bimugarurira ibyishimo by’igihe gito, akibuka abe bose bapfuye, akumva bahuje umutima. Iyo itsinzwe, agira agahinda gakomeye, rimwe na rimwe kagera n’aho atabona imbaraga zo kuva mu buriri.

Ni yo mpamvu abinyujije muri iyi baruwa yasabye abayobozi ba Rayon Sports gukora ibishoboka byose kugira ngo ikipe igere ku ntsinzi.“Simbasabye  amafaranga cyangwa ibyo kurya, oya. Icyo nsaba ni uko Rayon Sports yatsinda. Iyo itsinze, numva nongeye kubona papa, mama, abavandimwe banjye n’umugabo wanjye. Rayon Sports niyo nsigaye mfata nk’umuryango wanjye.”

Ibaruwa ya Mariya irangiye ivuga amagambo akomeye:“Ubuzima bwanyishe ariko Rayon Sports yanshumbushije. Nizera ko ku munsi w’umuzuko ubwo Yesu azaba azutse n’abapfuye, nzongera kubona abanjye bose, tubane dusangira ibyishimo byo kureba Rayon Sports.”

Iyi baruwa isize benshi bayisomye bafite amarangamutima adasanzwe, kuko yerekana uburyo ikipe ishobora kurenga imipaka y’umupira w’amaguru, igahinduka umutima w’umuryango, n’umusemburo w’ubuzima ku muntu wabuze byose.

Src: Gatera Edmond