Mwajyaga muvuga ko bakunda amafaranga, gusa hari ibindi bintu abagore bakunda byabageza kundunduro

Abantu benshi cyane cyane  igitsina gabo baziko abagore cyangwa abakobwa bakunda amafaranga kurusha ibindi byose bibaho kuri iyi Isi , gusa kuri ubu hagiye hanze ibindi bintu abakobwa bakunda kurusha amafaranga bahabwa n’ abasore cyangwa abagabo.

Ubusanzwe mu rukundo, abagore bashyira imbere imico n’imyifatire y’uwo bakundana cyangwa bari kumwe, bashakanye. Abagore cyangwa abakobwa kandi bakunda abagabo bazi ubwenge cyane , bihagararaho kandi bazi kwifatira icyemezo.

Ibyo bintu kimwe n’ibindi tugiye kurebera hamwe mu buryo burambuye, abo bantu babikunda kurenza amafaranga cyangwa ikindi kintu cy’agaciro wamuha ariko yajya ku kugenzura agasanga utabyifitemo.

N’ubwo Isi yabaye nk’itwawe n’amafaranga cyane , abayituye bakibagirwa iy’ingenzi kuri bo, hari abagabo cyangwa abasore batekerezaga ko abakobwa bose bakururwa n’amafaranga bigatuma birengagiza ibindi bintu by’ingenzi ku muntu birimo kumwereka ko ufite ubwenge, ubumuntu, wiyitaho , wiyubaha ufite intego zihamye n’ibindi, bigatuma umubura kandi yari ari iruhande rwawe.

Ibaze umugabo utakaza amafaranga akemera kuyahara ariko akagumana icyubahiro cye, uwo mugabo rero azahora ari imari kandi afite agaciro mu maso y’umugore we. Muri iyi nkuru urigiramo byinshi.

Arigira: Aha niho ruzingiye. Ubusanzwe umugabore cyangwa abakobwa baba bifuza ko abasore cyangwa abagabo bakundana nabo bigira kandi badashingira ubuzima bwabo ku bandi. Ibi bituma atagira ikibazo cy’ejo hazaza.Kuba utunze ariko iteka uhorana imitima ibiri wagira ako ukenera ugasanga runaka, bituma agucishamo ijisho.Niba ushaka ko uwo mukobwa muba umwe kandi mugakundana kugeza umugize umugore, ngaho hitamo kugendera kuri ibi.

Imico: Igitsina gore, bubaha cyane umusore cyangwa umugabo ufite imico myiza kandi ishimwa na buri wese kugira ngo bizamworohere ku kwizera no gutuma abandi bakwizera.Urugero aha twafata , ni urw’umugabo wanga gusuzugurwa ku kazi, akagumana umwanya afite ariko akubahwa kurenza kwemera ko aba iciro ry’imigani ariko agahabwa imyanya myiza. Ibi byagarutsweho n’umugabo witwa Marcus Aurelius wagize ati:”Ntuzatakaze igihe urimo gushaka umugabo mwiza ahbwo ba we wa mbere”.

Amarangamutima n’ubwenge: Umugore cyangwa umukobwa aha agaciro umugabo ufite ubwenge kandi ugira amarangamutima.Umugore cyangwa umukobwa bita ku musore uzi kuyobora amarangamutima ye nta mutware. Ibi bigaragaza umugabo mukuru azishingikirizaho kuko azi gukoresha amarangamutima ye kandi akagira n’ubwenge. Ibyo abakobwa bibaha agaciro kurenza amafaranga.

Azi gufata umwanzuro : Umugabo ufata imyanzuro byihuse kandi akabikora neza uwo na we arakundwa cyane. Kuba uri umugabo ariko ukaba udashobora gufata umwanzuro aho rukomeye urutwa n’umukene ubishoboye mu maso y’umugore.Tekereza na we umugabo ashyizwe hagati y’amahitamo abiri , umuryango we n’akazi. Aho guhita ahubukira kimwe, arabanje afata umwanya aratereje, arebye ibyiza n’ibibi, arebye hirya no hino hanyuma afashe umwanzuro,  uwo atandukanye n’uzahita ahubuka.

Yihagararaho akagira imbaraga: Isi yuzuye ibibazo n’ingorane zituma muntu atagera ku byo yiyemeje gukora mu buzima bwe bwa buri munsi. Umukobwa nagusuzuma agasanga wifitemo imbaraga kandi uzi kwihagararaho, nta kabuza azaguhitamo kurenza wawundi ufite amafaranga ariko udashobora guhangana.Tekereza na we umugabo utakaza akazi keza kamuhembaga, aho guta umutwe ahubwo agafata ibuye akarikomeresha intebe ye yashaje akaba ariyo yicaraho, uwo mugabo baramukunda kurenza amafaranga kuko ahorana inzira nyinshi.