Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye benshi barimo kugaruka ku ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo,Bafana bafana, yakuweho amanota ku mukino yatsinzemo Ikipe ya Lesotho kubera gukinisha umukinnyi utemewe mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Afurika y’Epfo iregwa kuba ku mukino yatsinzeho Lesotho ibitego 2-0 mu gushaka itiki y’igikombe cy’Isi cya 2026, yarakinishije Teboho Mokoena, umukinnyi wayo wo hagati wayo, wari ufite amakarita abiri y’umuhondo.
Ni umukino wabaye tariki ya 21 Werurwe uyu mwaka wa 2025..Akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA, kagize kati “Akanama ka FIFA gashinzwe imyitwarire kafashe icyemezo cyo gutera mpaga Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo ibitego 3-0.”
Ikipe ya Afurika y’Epfo yanaciwe n’amande y’amafaranga angana na 10.000 CHF muri FIFA ,mu gihe na Tebolo Mokoena yihanangirijwe.Afurika y’Epfo yari ifite amanota 17 iyoboye Itsinda C, gusa ubu ikaba yahise inganya na Bénin yamaze gufata umwanya wa mbere n’amanota 14.
Mu gihe u Rwanda na Nigeria bifite amanota 11. Lesotho y’amanota atandatu na Zimbabwe ifite ane ni zo ziri inyuma ku rutonde.Ikipe ya Afurika y’Epfo iritegura guhura na Zimbabwe ndetse n’u Rwanda .
Ni mu gihe Benin yahise ifata umwanya wa mbere itegerejwe guhura n’u Rwanda na Nigeria. Gusa bisa nkaho nta mahirwe menshi byahaye u Rwanda gusa rusabwa gutsinda imikino yarwo yose isigaye.
Ba uwa mbere mu kubona amakuru yacu ya buri munsi.
NSHIMIYIMANA FRANCOIS/ KGLNEWS