Abafana ba Rayon Sports barimo kuva mu gahinda bajya mu kandi ,bamwe bafatiwe mu nzira bavaTanzaniya .

 

Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye benshi barimo kugaruka ku bakunzi b’ ikipe ya Rayon Sports yambara ubururu n’ umweru, ngo bafatiwe muri Tanzaniya bari mu nzira barimo kuza mu Rwanda ngo kubera imodoka barimo yarengeje ibiro.

Ab’ abafana b’ iyi kipe bari baherekeje ikipe ya bo muri Tanzaniya mu mukino CAF Confederation Cup wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025 Wari umukino wo kwishyura aho Singida Black Stars yabatsinze 2-1 bahita banasezerera Rayon ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Uyu mukino ukaba warabereye Dar es Salaam, abakunzi ba Rayon Sports bakaba barahise basubira mu modoka baraza.

Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Mbere ubwo bari hageze Singida, bahagaritswe n’amashinzwe umutekamo bapima ibiro imodoka itwaye basanga birarenga.Niko kubakuramo babashyira ku ruhande ndetse bababwira ko kuhava bishyura amande y’ibihumbi 650 by’amashilingi, ni ukuvuga hafi ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda, kugeza aka kanya yari atarishgurwa.

Amakuru agera kuri Kglnews ngo ni uko bagenda nabwo bahagaritswe nabwo bakabwirwa ko ibiro birenze, byabaye ngombwa ko bishyura ibihumbi 500 by’amashilingi ya Tanzania kugira ngo babareke bakomeze urugendo gusa ngo ibyo byose baje ku byihanganira baza gufana ikipe yabo bihebeye.

NSHIMIYIMANA FRANCOIS/ KGLNEWS