CONGO: Umusirikare wa FARDC yishe bagenzi be babiri b’ Abakomando bapfa abagore

 

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Umusirikare wo mu Ngabo z’ igihugu ( FARDC) ngo yishe bagenzi be babiri b’ Abakomando bapfa abagore.

Ibi byabaye ku wa Gatanu mu ma Saa Saba zijoro tariki ya 27 Nzeri 2025, byabereye muri Teritwari ya Lubero ,mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye zaho avuga ko ayo makuba yatewe n’impaka zishingiye ku bagore, zaje gufata intera zirenga igaruriro. Imirambo y’abishwe yajyanywe muri morgue mu bitaro bikuru bya Lubero.

Avugana na ACTUALITÉ.CD, Lt Col. Kiwewa Mitela Alain, umuyobozi w’ingabo muri ako karere, yemeje ibyabaye.Yavuze ko uwarashe yahise afatwa na bagenzi be b’abasirikare, hanyuma ajyanwa ku biro by’ubushinjacyaha bwa gisirikare bya Lubero kugira ngo hakorwe iperereza.

Ibi byabaye byiyongera ku ruhererekane rw’amakosa akomeje gukorwa n’abasirikare ba FARDC kuva mu ntangiriro za Nzeri.Ku itariki ya 8 Nzeri, umusirikare yarashe umugore we i Kanyatsi. Nyuma y’iminsi ibiri, ku itariki ya 10 Nzeri, undi musirikare yishe umusivili hafi y’umudugudu wa Lima, uherereye nko mu birometero bitandatu uvuye i Njiapanda, ukiri muri Teritwari ya Lubero.

KGLNEWS.COM