Nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza DJ Brianne atukana n’umugabo utamenyekanye,kuri ubu Gateka Esther Brianne yamaze gusaba imbabazi nyuma y’ ibyo bitutsi.
Dj Brianne yifashishije amashusho n’ubundi, asaba imbabazi avuga ko yabitewe n’uburakari kuko uwo mugabo yari asagariye inshuti ye Tesha.
Mutesi Sharon uzwi nka Tesha, inshuti magara ya Dj Brianne, yahise aza muri ayo mashusho maze asabira Brianne imbabazi avuga ko ari we wabiteye.Ati “mumubabarire ninjye wabimuteye. Yaje aje kundwanirira no kunkiza. Umugabo yankubise ndamureba umujinya uranyica, ngo ntabwo yasuzugurwa n’abantu ba… bicaye ”
Dj Brianne akaba yavuze ko yicuza ibyo yakoze bityo abantu bakwiye kumwumva bakamubabarira.Ati “Mumbabarire nanjye mfite isoni n’ikimwaro!”
Amakuru agera kuri Kglnews avuga ko DJ Brianne ari kubarizwa i Kampala aho yaraye acurangiye abitabiriye igitaramo yatumiwemo cyabereye Paradigm Kampala akaba yataramanye n’abarimo Sheilah Gashumba ndetse na DJ Alisha.
NSHIMIYIMANA FRANCOIS/ KGLNEWS