Mu karere ka Bugesera haravugwa inkuru ibabaje nyuma y’uko umugabo yishe umugore we ubwo bari bamaze gutera akabariro mu rutoki.
Iyi nkuru yinshimugongo yebereye mu murenge wa Mayange mu Kagari ka Mbyo mu Mudugudu wa Cyaruhirira .
Aya mahano yabaye byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira ku wa 24 Nzeri 2025
Nk’ uko bitangazwa nababonye ibyo biba bavuga ko aba bombi bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane, ni ubwo babanaga ntabwo bari barasezeranye mu mategeko.
Amakuru avuga ko umugore yari yarahukanye, akajya kwibana mu nzu yakodeshaga, nyamara bakajya bakomeza guhurira mu bihuru bagakora imibonano mpuzabitsina.
Ababonye aba bombi bwa nyuma bavuze ko bavuye ku kabari nijoro bajya mu rutoki, bakorerayo imibonano mpuzabitsina, hanyuma umugabo ahita akubita umuhoro umugore, agahita amusiga mu gisambu ku nkike. Umurambo we waje kuboneka bukeye bwaho.
Biravugwa ko umugabo ubwe yahise ajya kwishyikiriza ku biro bya RIB i Nyamata, afite umuhoro yakoresheje ubwo yicaga umugore.Hari amakuru avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afite umugambi wo kwica uwo mugore, ndetse n’imiryango yombi yari ibizi kuko kenshi yajyaga abyigamba.
Ngo yakundaga kuvuga ko azamwivugana amuhoye kumuca inyuma. Nubwo bari baratandukanye, ngo yakundaga kumusanga aho yabaga, akamubaza niba afite undi mugabo, bigakurikirwa no kurarana.
Aba bombi bari bafitanye abana babiri.
KGLNEWS