Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha (RIB) rwinjiye mu kibazo cy’ umuturage wagaragaye ahondagurirwa mu Biro bya kamwe mu tugari tugize umurenge wa Nyakabanda, amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana abakora irondo ry’umwuga batatu n’uwo bikekwa ko ari umuyobozi mu nzego z’ibanze bakurubana uwo musore bakekagaho ubujura, bamwerekeza mu biro by’Akagari ka Munanira ya I.
Uwari wafashwe bigaragara ko yari yanakubiswe yumvikana aboroga avuga ati: “Njyewe nta muntu n’ibye. Nibye ndetse?”.Muri ayo mashusho kandi bigaragara ko nyuma yo kugezwa mu biro by’akagari uwafashwe yakomejwe guhatwa ikiboko n’abanyerondo ndetse n’umugabo wari kumwe na we; dore ko umwe mu banyerondo agaragara ahereza inkoni wa mugabo.
Bamwe mu baturage bari bashungereye mu gihe ukekwaho ubujura yarimo ahondagurirwa bumvikana bibaza uwo yari yibye kugira ngo akubitwe bene ako kageni; bamwe bati: “iri ni iyicarubozo.”
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ubwo yasubizaga umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yavuze ko uru rwego rwatangiye gukurikirana kiriya kibazo.Ati: “Uraho Ruticumugambi, iyi case RIB yayimenye, kandi iri gukurikiranwa. Ugire umunsi mwiza.”
RIB yinjiye muri iki kibazo mu gihe hari abaturage benshi bo hirya no hino mu gihugu bumvikana bataka ko bahohiterwa n’inzego z’ibanze, ku buryo hari na bamwe bafite za kasho mu biro byabo bafungiramo abakekwaho ibyaha aho kubashyikiriza inzego bireba.
IVOMO: BWIZA