Ikipe ya APR FC yongeye kubura itike y’umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup, nyuma yo gusezererwa na Al Hilal yo muri Sudani ibatsinze ibitego 3–1.
Byabaye inshuro ya kabiri yikurikiranya aya makipe ahuriye muri 1/2 cy’irangiza,umwaka ushize, APR FC ni yo yari yasezereye Al Hilal kuri penaliti.
APR FC yari ifite abakinnyi b’inkingi zayo bari bavuye mu makipe y’ibihugu barimo Omborenga Fitina na Niyomugabo Claude babanje mu kibuga, mu gihe abandi nka Ishimwe Pierre, Mugisha Gilbert, Ronald Ssekiganda na Denis Omedi umukino watangiye bari ku ntebe y’abasimbura.
Mu minota ya mbere, abasore ba APR FC babonye uburyo bw’igitego ariko Hakim Kiwanuka atinda kugera ku mupira wari wagejejwe kuri Togui Mel. Byaje gukosorwa ku munota wa 31, ubwo Omborenga Fitina yahaye umupira mwiza Memel Raouf Dao wahise uha umupira imbere y’izamu William Togui Mel, ahita atsindira APR FC igitego cya mbere.
Al Hilal nayo yagerageje kwisubiza igitego ariko umunyezamu Ruhamyankiko Yvan akuramo umupira ukomeye w’umutwe,amakipe yagiye kuruhuka ari 1–0.
Mu gice cya kabiri, Al Hilal yashyize igitutu gikomeye kuri APR FC, Umutoza Taleb yakoze impinduka akuramo Togui Mel na Raouf Dao, hinjiramo Mugisha Gilbert na Lamine Bah.
Impinduka ntizatanze umusaruro kuko ku munota wa 81, Abdelrazig Taha yatsinze igitego cyo kwishyura cya Al Hilal, umukino urangira ari 1–1 maze bongera gukina iminota 30 y’inyongera.
Ku munota wa 93, Ruboneka Bosco yasubije umupira nabi werekeza kuri Ruhamyankiko Yvan ntiyawugeraho, bituma Sunday Damilare atsindira Al Hilal igitego cya kabiri.
APR FC yakomeje kugerageza ariko mu minota ya nyuma y’umukino, ku wa 106, Ahmed Salem yatsindiye Al Hilal igitego cya gatatu.
Umukino warangiye ari 3–1, bituma APR FC isezerewe nabi, nyuma yo kuba yarageze ku mukino wa nyuma mu mwaka ushize.
Abakunzi ba APR FC bababajwe n’ uburyo ikipe yabo yitwaye kuri uyu mukino kandi bayigaha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa. Ese wowe urabona byapfiriye hehe?