Ubwo Uwayezu Jean Fideli yageraga mu nzove aho ikipe ya Rayon Sports yitoreza agasanga abakinnyi bari mu myitozo barimo baritegura ikipe ya Kiyovu Sports bahise bamwakirana urugwiro ,byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025.
Uyu Uwayezu Jean Fideli murabyibuka ko ari we uherutse guhesha ikipe ya Rayon Sports igikombe cya Amahoro cya 2023 hamwe na Super Cup ya 2023 ubwo yatsinga ku mukino wa nyuma ikipe ya APR FC.
Amakuru agera kuri KGLNEWS avuga ko uku kuza mu myitozo kwa Jean Fidele , byatunguye benshi ndetse biravugwa y’uko iyi kipe izajya ikorera umwiherero mu Karumuna iwe.
Ibi bije nyuma y’ uko hari umwuka utari mwiza hagati ya Twagirayezu Thaddée n’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports iyobowe na Muvunyi Paul.Uku kutumvikana byanatumye asohoka mu nama yahuje inzego zose z’ubuyobozi za Rayon Sports nyuma yo kutumvikana ku ngingo yo gushyiraho Murenzi Abdallah nka CEO w’ikipe.
Twagirayezu Thaddée yababwiye ko gushyiraho CEO atari byo byihutirwa ahubwo bakabanje kuvugurura amategeko shingiro.Niba bifuza CEO bareka Uwimpuhwe Liliane usanzwe ari Executive Director agakora izo nshingano kuko ni na we batanze muri CAF nka CEO.
Bakomeje kutabyumvakano birangira asohoka itarangiye ariko ababwira ko atamwemera.Bivugwa Twagirayezu Thaddée nubwo atumvikana n’Inama y’Ubutegetsi ariko na we afite abo bari kumwe bariko Munyakazi Sadate na Uwayezu Jean Fiedele.
Abantu benshi bakomeje kuvuga ko uyu mwuka uri mu buyobozi bwa Rayon Sports warangira ahubwo bagashyira imbaraga mu ikipe kuko nibakomeza ibi bizatuma ni ikipe ibwayo ititwara neza mu kibuga.
Nshimiyimana Francois/ Kglnews