Abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge baravuga ko bugarijwe n’abajura babategera mu mihanda ya kaburimbo, bakabambura ibyo bafite ndetse bakabasiga babakomerekeje bakoresheje intwaro gakondo harimo imihoro n’ibyuma baba bafite.
Ibi byatanganwe nyuma y’amashusho yafashe agaragaza abajura batatu bari kwambura abaturage mu Kagari ka Rwampara, Umurenge wa Nyarugenge, aho banatemaguye umukobwa bari barimo kwambura ibyo yari afite.
Abatuye muri aka gace bavuga ko ubu bugizi bwa nabi bumaze kubatera impungenge zikomeye.Umwe mu baturage yagize ati: “Ni mudukorere ubuvugizi, abajura baraturembeje kandi babikora hakiri kare.”Undi we ati: “Abajura badutse barusha interahamwe ubugome. Uzi ko banadutegera muri kaburimbo nta n’uwabitinya?”
Yongeyeho ato. “Irondo ntacyo rimaze, ni ukurya amafaranga yacu gusa. Noneho kuva bongerejwe umushahara byarushijeho kuba bibi, saa sita z’ijoro baba baryamye bose kandi hari inzira batanyuramo na busa,” .
Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye bagenzi bacu ba UKWELI TIMES ko ibikorwa byo gushakisha abo bajura byatangiye.
Yagize ati: “Ntabwo ari itsinda ryihariye ry’abajura, ni abantu ku giti cyabo. Polisi yatangiye kubashakisha, nibafatwa tuzabamenyesha.”
Yongeyeho ko abaturage bose bakomerekejwe n’abo bajura bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Ifoto yakoreshejwe haruguru yakuwe ku rubuga rwa UKWELI TIMES
Nshimiyimana Francois/ Kglnews i Kigali