U Rwanda rwamaganye ibitero bya Israel yagabye kuri Qatar

 

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025 , Guverinoma y’u Rwanda nibwo yasohoye itangaza yamaganye bidasubirwaho ibitero Isiraheli yagabye ku wa 9 Nzeri 2025 igambiriye kwivugana abayobozi b’Umutwe wa Hamas bari i Doha, ihumuriza Leta ya Qatar kubera urupfu rw’abakozi bayo, ndetse n’imiryango yabuze ababo.

Muri iri itangazo u Rwanda rwashyize hanze , rwavuze ko kurenga ku bushake ku mahame shingiro y’imibanire y’ibihugu biteza akaga kandi bihangayikisha, ndetse bikaganisha Isi mu “miyoborere y’akajagari” katigeze kabaho mu bihe byabanje.
Ku wa 9 Nzeri 2025 ni bwo Ingabo za Israel (IDF) ku bufatanye n’Urwego rushinzwe umutekano n’iperereza, Shin Bet, zagabye ibitero ku nyubako zo muri Qatar zarimo abayobozi ba Hamas.

IDF yakoresheje indege z’intambara 15 zarashe ibisasu bigera kuri 10. Hamas yavuze ko abayobozi bayo barokotse iki gitero .

Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, yagaragaje ko kwirengagiza ku bushake amahame y’ingenzi agenga umubano w’ibihugu biteye impungenge kandi bishobora kurushaho guhungabanya umutekano ku Isi.

Itangazo rivuga ko ibitero bikomeje nyamara umuryango mpuzamahanga ntacyo ukora ngo bihagarikwe .U Rwanda ruvuga ko uburyarya no kwigira ntibindeba kwa bimwe mu bihugu bikomeye ku Isi bikomeje kuyishyira  mu kaga.

U Rwada ruvuga ko leta ya Qatar igira uruhare mu buhuza bwa bimwe mu bihugu byo burasirazuba bwo hagati ndetse no muri Afurika.Yagize iti “ Leta ya Qatar ikomeje kugira uruhare mu kunga no gukemura ibibazo bya bimwe mu bihugu byo Burasirazuba bwo hagati ndetse n’iby’Afurika kandi ibi barabikwiye ni b’ibyo gushimwa.”

U Rwanda rwavuze ko ruri kumwe na Qatar muri ibi bihe bikomeye iri kunyuramo ndetse rusaba ko amahame, ubworoherane no gushaka igisubizo cy’ibibazo biri mu karere ari byo bikwiye.

Soma hano ibikubiye mu itangazo ryose: