Dore impamvu irimo gutuma bamwe mu basore barimo gutinya gutereta abakobwa muri iki gihe!

 

Bamwe mu basore basigaye batinya gusaba urukundo abakobwa kubera impamvu nyinshi zitandukanye:

Murizo harimo gutinya guterwa indobo, gutinya ko ubucuti bari bafitanye bwangirika mu gihe iby’urukundo bidashobotse, kutigirira icyizere n’ibindi. Dore impamvu zishobora gutuma umusore atinda kubwira umukobwa ko amukunda nk’uko tubikeshya ikinyamakuru Elite Daily:

Kutamenya neza niba amarangamutima yabo ari aya nyayo: Abasore benshi batinya guhubukira gutereta bibaza niba koko amarangamutima bari kwiyumvamo ari aya nyayo cyangwa ari agahararo, ibi bifitanye isano no kuba baba bibaza bati “ese uyu mukobwa ndamukunda by’ukuri, cyangwa ni ukumuharara?” Ibi bigatuma rero batinya kujya mu rukundo bahubutse, kuko baba batinya ko bazicuza.

Gutinya gutakaza incuti: Akenshi iyo ubwiye umukobwa ko umukunda, nyamara iby’urukundo ntibikunde, usanga ubucuti mwari mufitanye bumera nk’aho bujemo agatotsi, uburyo mwavuganaga bugahinduka, ndetse bigasa nk’aho atari wa muntu nyine wari usanzwe uzi. Abasore banwe rero batinya gutereta abakobwa b’incuti zabo n’ubwo baba babakunda cyane, bitewe n’uko batinya ko mu gihe bidashobotse ko bakundana, ubucuti bwabo bwakawangirika.

 

Kutigirira icyizere: Umusore utigirira icyizere usanga agorwa n’ibintu byinshi bitandukanye cyane cyane gukora ibintu bishya mu buzima kuko ahora atekereza ko nta bushobozi bwo kubikora neza afite. Ni muri uru rwego rero, usanga abasore batigirira icyizere baba bafite ubwoba, bumva ko batari ku rwego rwo gutereta umukobwa runaka, bigatuma nyine batinya gutereta.

Kugira isoni: N’ubwo bidakunze kubaho, hari abasore bagira isoni, ndetse baba batashobora kuvugisha umukobwa barebana mu maso, aba rero ntabwo baba biyumvisha aho bahera bajya kubwira umukobwa ko bamukunda, dore ko no gutangiza ikiganiro ubwabyo bibagora.

 

 

Gutinya indobo: Impamvu y’ibanze itera abasore gutimya gutereta, ni ubwoba bwo guhakanirwa. Guterwa indobo birababaza cyane, ndetse nta muntu n’umwe uba ushaka ko bimubaho. Buri wese rero ajya gutereta umukobwa yizeye ko igisubizo ari yego, nyamara iyo atari ko bigenze bisiga agahinda gakomeye. Ubwoba bwo guhakanirwa rero bushobora gutuma umusore ahora afite ubwoba bwo gusaba abakobwa ko bakundana.