Amahano Gicumbi umugabo yishe umugore we mu buryo bubabaje.

 

Mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru iteye agahinda y’ umugabo wishe umugore we mu buryo bwa kinyamaswa amukubise majagu mu mutwe.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa 27 Kanama 2025 ,bibera mu Mudugudu wa Nonyanga mu Kagari ka Cyamuhinda mu Murenge wa Muko wo mu Karere ka Gicumbi.

Amakuru avuga ko umugabo witwa Hareramungu Emmanuel yishe umugore we witwa Nyampundu Chantal akoresheje isuka ya majagu ,mu makimbirane y’urugo yari amaze igihe nk’ uko abaturage babitangaje.

Abaturage bavuga ko ibyo uwo mugabo yakoze agomba kubihanirwa by’ intangarugero ngo kuko yakoze amahano adasanzwe yo kwambura ubuzima umugore we kandi yari umuntu mwiza urangwa n’ ikinyabupfura.

Ubuyobozi bwa Police mu Ntara y’ amajyaruguru bwemeza ko uwakoze ibi yamaze gutabwa muri yombi, bugasaba abaturage kubana mu mahoro birinda icyabagusha mu cyaha nk’ iki.