Ikipe ya Rayon Sports ikunzwe n’ abafana benshi mu Rwanda , igihe kubona bus izatwara arenga miliyoni 195 , gusa benshi ntabwo barabyemera neza ko iyi modoka isaza.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere nibwo abayobozi b’ iyi kipe bari bateraniye mu inyubako ya Zaria Court iherere i REMERA mu Mujyi wa Kigali , nibwo hatangajwe amakuru y’ abafatanyabikorwa bagiye guha imodoka iyi kipe ya Gikundiro, ubwo bari bari muri gahunda yo gusobanura ibijyanye n’ akanyenyeri ka Rayon Sports,kitwa( Gikundiro*702#) abakunzi babo bazajya bakoresha bari gufasha ikipe yabo bihebeye.
Iyi kipe ya Gikundiro nayo yahise yemeza aya makuru ko yamaze kubona imodoka nshashya yabo yaguriwe n’ umufayanyabikorwa wabo.
Dore ibyo ugomba kumenya kuri iyi modoka irimo kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga:
Iyi modoka ya Rayon Sports, Ifite agaciro k’ibihumbi 135 by’amadorali ya Amerika, Angana na miliyoni 195,350,909 Frw mu mafaranga y’U Rwanda.Biteganyijwe ko tariki ya 12 Nzeri 2025, Ubwo shampiyona y’u Rwanda izaba itangiye, Ikipe ya Rayon Sports izaba yamaze kubona iyo modoka.
Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga kugira imodoka yayo ifite n’ibirango byayo bibaranga, Mu mwaka wa 2019, Gusa iyo modoka yakomeje kugira ibibazo byinshi kuko benshi baje no kuyoberwa irengero ryayo.
Gusa benshi ku mbuga nkoranyambaga barimo kuvuga ko iyo bus ya Rayon Sports itazaza kuko si ubwa mbere baba babeshwe imodoka, bamwe bati” tuzabyemeza neza ariko abakinnyi bayicayemo aho ubundi amaso azahera mu kirere”.
Inkuru bifitanye isano: Rayon Sports yatangiye kujyenda ikubura abakinnyi bayo buhoro buhoro