Mu Murenge wa Mbogo, mu Karere ka Rulindo, mu kagali ka Mushali, mu Mudugudu wa Nyakabuye ,harimo kuvugwa inkuru y’umugore witwa Mukantagwera Janvière uri kurega atabaza ubuyobozi ngo bumurenganure, nyuma yo gusambanywa ku ngufu na musaza we.
Nyirubwite avuga ko musaza we Ntaganda Evariste yamusambanyije ku wa Kabiri tariki ya 5 Kamena.
Amakuru agera mu itangazamakuru avuga ko mu rubanza rwa bariya bombi rwaburanishirijwe mu nteko y’abaturage mu cyumweru gishize, urega yavuze ko mbere y’uko musaza we amusambanya bombi bari bahoze basangira agacupa.
Yavuze ko ubwo batahaga mu ma saa saba z’ijoro, bakigera iwe Ntaganda yabanje kumusaba ko yafungura bakaba baganira, ariko nyuma y’umwanya muto ahita amusambanya ku ngufu, ku buryo byanamuviriyemo gukomereka bikabije kuko “yari amaze imyaka 25 nta mugabo babonana.”Muri urwo rubanza kandi Umukuru w’Umudugudu wa Nyakabuye bariya bombi batuyemo, Niyigena Emmanuel, yahamije ko ubwo nk’ubuyobozi batabazwaga bageze mu rugo rwa Mukantagwera mu ma saa cyenda zo mu rucyerera bagasanga Ntaganda yamufungiranye mu nzu, arimo avuza induru.
Nyiri ugusambanya mushiki we ubwo yari imbere y’inteko y’abaturage, yahakanye yivuye inyuma ibyo yaregwaga, n’ubwo yemeye ko muri iryo joro yageze iwe bakanicarana mu nzu baganira.
Amakuru twamenye avuga ko urubanza rwa Mukantagwera na musaza we rwarangiye urega atanyuzwe n’uko ikibazo cye cyakemuwe, ibyatumye akomereza ku rwego rw’umurenge wa Mbogo.
Ngo mu cyumweru gishize ubuyobozi bw’uyu murenge bwahamagaje Ntaganda ngo abwitabe ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Nyirumuringa Pierre Damien uyobora uriya murenge nta kintu yigeze atangaza ku by’aya makuru, cyangwa ngo ayahakane,ahubwo yaruciye ararumira.
Gusa andi amakuru atugeraho avuga ko nyiri ugusambanya mushiki yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku wa Gatatu tariki ya 11 Kamena.