Nyuma y’imyaka itatu arangije kwiga, ubu akoresha abarenga 100: Byinshi kuri Cyubahiro wihebeye ubwubatsi

 

Mu Karere ka Huye habereye igikorwa cyo gusangiza abandi ibyiza bya “Falcon career bridge day” ikora ibikorwa byo guhuza abanyeshuri n’abasoje amasomo n’aho bakenewe ku isoko ry’umurimo.

 

Ni igikorwa cyateguwe na “Falcon veracity group” ikora ubwubatsi n’ubutaka ari nayo ikora ibikorwa bifasha abanyeshuri n’abasoje amasomo kubahuza n’ababakeneye ku isoko ry’umurimo.

Cyubahiro Patherne, Umuyobozi wa company “Falcon veracity group” ikora ubwubatsi n’ubutaka ari nayo ikora ibikorwa bifasha abanyeshuri n’abasoje amasomo kubahuza n’ababakeneye ku isoko ry’umurimo bizwi nka “falcon career bridge day” yatangiye asangiza abitabiriye ibi birori urugendo rwe rukomeye mu ishoramari rye.

 

Yagize “Muri make nize muri IPRC Huye, nasoje mu mwaka wa 2022 , ndi mu iyimenyerezamwuga nakoreye muri company iherereye muri aka karere mbona ubumenyi mfite buri gutanga umusaruro muri iyo company nuko ntekereza ko ubumenyi ndi gutanga muri iyo company nabubyaza umusaruro nkashinga iyange, aha niho igitekerezo cyavuye nshinga company yitwa ” Falcon veracity group” ntangira nta bushobozi, ntira imashini gusa mbikesheje ubumenyi mfite iyo mashini yampesheje ibiraka ndazamuka kugeza ubwo ku myaka ibiri n’igice company igeze ahantu heza twishimira kuko dufite abakozi batatu bakora mu biro dukorana kandi dushyize ku mpuzandengo y’abakozi duha akazi mu bice bitandukanye barenga 100, muri urwo rugendo rwacu niho iki gikorwa cyacu cya career bridge day cyavuye nisanga ku isoko ry’umurimo niyemeza kuziba icuho mbona maze mfasha barumuna bange mu rugendo nkuru rwo guteza imbere igihugu cyacu.

 

Cyubahiro Patherne yakomeje asobanura ko impamvu yatumye atinyuka agashinga iyi company ari uko yabonye amaze kugira ubumenyi butanga umusaruro akesha ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Huye (IPRC Huye)

 

Yagize ati “icyanteye gutuma ntinyuka mbere na mbere nuko numvise mfite ubumenyi buhagije nakuye mu ishuri rya IPRC Huye, nageze hanze nsanga ubumenyi buri gukoreshwa buhuye n’ubwo mfite bityo bintera gutinyuka ntangira gukora nubwo byari bigoye ko umuntu yanyizera akampa umushinga we w’ubwubatsi, gusa umuntu ahera ku tuntu duto duto ashushanya bikazagera igihe umuntu abona ko ushoboye akakwegurira umushinga mugari nko kubaka inzu ndende zigeretse (etage)”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere umurimo n’ishoramari mu Karere ka Huye, Dukundimana Cassien, yatangaje ko biteguye guteza imbere imishinga y’abikorera itandukanye dore ko bigirira akamaro umuryango mugari.

Yagize ati “Akarere ka Huye ni akarere gateza imbere imishinga y’abikorera itandukanye cyane ko nk’umuhinga wo kubaka amacumbi bifasha abantu kubona aho batura ku kiguzi kitari hejuru cyane, ni umushinga mwiza ushobora guherekezwa n’akarere ukaba wabonaikibanza cyo kuwukoreraho ariko na none ukaba wanabona amafaranga ahagije kuko dufite ibigo by’imari bitandukanye na za banki byose byiteguye gufasha iyo mishanga.”

Yongeyeho ko hakenewe ubufatanye n’imikoranire hagati y’abo ndetse n’ibyo bigo by’imari. Yagize ati“nk’urubyiruko hagati yabo hakenewe imikoranire, ariko kandi nabo badafite ingwate BDF yiteguye kubafasha kugeza ku kigero gishimishije.”

Yasoje agira inama urubyiruko rwo kugira uruhare mu bufatanye kugira ngo bagere ku cyerekezo kiza u Rwanda rwifuza maze n’inzego za Leta zikabafasha kubunganira mu rwego rwo kubahuza n’amahirwe ari ku isoko ry’umurimo.

Amwe mu mahirwe atandukanye yabyazwa inyungu mu karere ka Huye, yagaragarijwe urubyiruko harimo ashingiye ku ishoramari ryubakiye ku bukerarugendo, ubuhinzi bugezweho bwa kinyamwuga, ubworozi bugezweho, ubutwazi bworoshya ingendo, amacumbi ( aho kuba), iyigamishinga n’ibindi.

 

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere umurimo n’ishoramari mu Karere ka Huye, Dukundimana Cassien, yatangaje ko biteguye guteza imbere imishinga y’abikorera itandukanye.
Muri iki gikorwa harimo abikorera hamwe n’ abanyeshuri basoje amasomo n’ababakeneye ku isoko ry’umurimo.
Muri iki gikorwa umuyobozi Falcon veracity ,Cyubahiro Patherne yasinye amasezerano na Dr Ange Imanishimwe, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango utari uwa Leta BIOCOOL.
Iki gikorwa Falcon veracity group” ikora ubwubatsi n’ubutaka.
Umuyobozi wa Falcon veracity group yavuze ko yiyemeje kuziba icuho maze ahitamo gufasha abandi banyeshuri basoje amasomo yabo.