Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda bwerekanye ko abana bakomoka ku babyeyi bakora uburaya babayeho mu buzima bugoranye, aho bamwe bata amashuri, bagashorwa mu buraya ndetse bakanduzwa indwara zikomeye zidakira.
Ubushakashatsi bwakozwe hagati y’umwaka wa 2023 na 2025, buyobowe na Prof. Mukeshimana Madeleine ku afatanyije na Mukangabire Pacifique, bwakorewe ku bana 40 bari mu kigero cy’imyaka 10 kugeza kuri 18, ndetse n’abagore 19 bakora uburaya. Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere dutandukanye tw’igihugu harimo Gasabo, Rubavu, Kayonza, Musanze na Huye.
Prof. Mukeshimana yavuze ko abana bakomoka ku bakora uburaya usanga batitabwaho, batagira ba se bazwi, ndetse bakavutswa uburenganzira bwo gukura neza mu muryango. Yatanze urugero rw’abana bavuga ko aho bageze hose bahakumirwa, bagasuzugurwa n’abavandimwe ndetse n’abaturanyi, bagafatwa nk’abananiranye.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko hari abana bashorwa mu buraya n’ababyeyi babo bababwira ko ari bwo buryo bwo kubona amaramuko, abandi bakabikora nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abakiriya b’ababyeyi babo. Hari abajyaga kubivuga ku nzego z’ibanze bagasubizwa amagambo y’ivangura, bagasubizwa ngo “ni ko kazi mukora iwanyu”, ibyo bigatuma abenshi babireka bikarangirira aho.
Abana bamwe banduye Virusi itera SIDA n’izindi ndwara, abandi bahura n’ihohoterwa rishingiye ku mubiri n’ihungabana ryo mu mutwe, nk’uko abashakashatsi babitangaje.
Prof. Mukeshimana yasabye ko ababyeyi bakora uburaya badakwiye kubangikanya uyu mwuga n’uburere bw’abana babo, asaba kandi inzego za Leta n’imiryango itandukanye kwita kuri aba bana, kubashyiriraho gahunda zibafasha gusubira mu ishuri, kubona ubuvuzi no kubarinda ihohoterwa.Yasoje avuga ko aba bana bakwiye kurengerwa nk’abandi bose, kuko kutabitaho ari ukwica ejo hazaza h’igihugu.