Umukobwa ari mugahinda gakomeye nyuma yo kubeshywa urukundo n’ umusore bigatuma y’aka inguzanyo ngo bazakore ubukwe biza kurangira umusore ahagaritse ubukwe bari bafitanye.
Amakuru avuga ko umukobwa ari mugahinda gakomeye nyuma y’ uko yarimo kwitegura ubukwe bakabona amafaranga arimo kuba makeya bigatuma umukobwa asaba inguzanyo arenga 8,841,110frw, biza kurangira umusore ahagaritse ubukwe igitaraganya kandi amafaranga yari yaramaze gukoreshwa.
Ngo uyu uwo mukobwa uri mu gahinda yafashe angana na N10.2M ni ukuvuga angana na 8,841,110 RWF gusa ngo umusore bari bafitanye ubukwe amufata ari kumuca inyuma ku w’undi musore bari baziranye ubwo ahita ahagarika ubukwe ikitaraganya.
Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, uwo mukobwa yavuze ko byose byatewe n’uko yaciye inyuma uwo musore akanga ku mubabarira atitaye kuri iyo nguzanyo y’amafaranga yari yafashe.Ati:”Twari dufite ubukwe kandi yari azi ko nafashe inguzanyo. Rero yahise ubuhagarika kandi yari yanambabariye”.
Mu batanze ibitekerezo ku butumwa bw’uwo mukobwa , bagaragaje ko atari umuco mwiza guca inyuma uwo mufitanye gahunda bagaragaza ko ibyo yakoze ari amahano.
Ese iyaba uri uyu mukobwa wari kubigenza gute? Ni yihe nama waha uyu mwari? Ese uyu muhungu yakoze amakosa?