Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Udushya

Ese byari bikwiye koko? YESU yakubiswe nk’ isakabwana ubwo  hibukwaga  urupfu rwe , bamwe batangiye gutabaza RIB

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025, nibwo  mu Karere ka Huye Abakirisitu Gatolika bitabiriye umuhango wo kwibuka imibabaro n ‘ urupfu rwa YESU Kristo ,Aho basubiyemo amateka yo kubambwa kwe binyuze mu mukino ugaragaza ayo mateka.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu,Aho Abakirisitu benshi bateraniye hamwe bashimira umukiza wabo watanze ubuzima bwe ku musaraba ku bwo gukunda abantu. Ibi Byabaye ubwo Abakirisitu bose bari mu myiteguro yo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika.

Amashusho yafashwe yabo bakirisitu bagenda bakubita inkoni mu bitugu YESU , yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambanga abagiye , batandukanye bagaragaza impungenge n’amarangamutima atandukanye.

Bamwe mu bakoresha izo mbuga  bibajije niba umukino waba wararenze ku murongo w’ubushishozi, bitewe n’uburyo uwo wakinnye yagaragaraga akubitwa by’ukuri, bikavugwaho cyane n’abaturage batandukanye.

Uwitwa , Ngengiyumva Emmanuel , yagaragaje ko bikwiye gukurikiranwa, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yagize ati: RIB na Polisi batabare Yezu ari gukubitirwa i Huye!”

Ni ubutumwa bwahise butangira gusakara henshi, aho abantu batandukanye barimo gusaba ko hatangizwa iperereza ku buryo iyo nkuru yakiniwe, ndetse no kureba niba uwo mukinnyi atarahohotewe.

Ni ubwo ari umuhango ufite icyo usobanuye gakomeye mu myemerere ya gikirisitu benshi barasaba ko hazajya habaho uburyo bwo gukina amateka nk’ aya mu buryo burengera ubuzima be’ ababugiramo uruhare.

Related posts