Inkongi y’umuriro yafashe inyubako y’ubucuruzi y’igorofa iherereye mu Mujyi wa Huye, ahazwi nko mu Cyarabu, mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Mata 2025, itwika ibicuruzwa bitandukanye by’abacuruzi bakoreraga muri iyo nzu.
Iyi nyubako icururizwamo imyenda, ibikoresho byo mu rugo, telefoni n’ibindi, yatangiye gushya ahagana saa Tanu n’igice z’ijoro, nk’uko byemezwa n’abaturage babonye uko byagenze.
Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa KGLNEWS wageze aho iyi nkongi y’umuriro yaberaga, bavuga ko humvikanye urusaku rukomeye rukurikirwa n’imyotsi myinshi yaturukaga ku muryango umwe w’iyo nyubako, bituma bahuruza inzego z’umutekano.
Umwe mu bacuruzi bakoreraga muri iyo nyubako yagize ati: “Twari tumaze igihe gito dutashye, twumva ko habaye inkongi. Twahageze dusanga umuriro wamaze gufata igorofa. Hari byinshi byahiye, birimo stock y’imyenda n’ibikoresho bya telefoni twari dufite.”
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya inkongi , yihutiye kuhagera itangira kuzimya umuriro. Nubwo bagerageje gutabara, hari byinshi byari byamaze kwangirika.
Nta muntu wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima, ariko igihombo cyatewe n’iyi nkongi ntikiramenyekana. Abaturage bakeka ko yaturutse ku mashanyarazi, ariko nta rwego rubifitiye ububasha rurabyemeza.
KGLNEWS ikomeje gukurikirana iby’iyi nkongi kugira ngo imenye agaciro k’ibyangiritse ndetse n’icyo ubuyobozi bubivugaho….
