Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Uko byagendekeye umwarimu w’ i Nyanza kwisanga yasambanyije umwana w’ Umunyeshuri

 

 

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’ umwarimu wasambanyije umwana w’ Umunyeshuri yigishaga.

Ni umwarimu witwa Hubert Nsekanabo w’ imyaka 38 wigisha mu mashuri abanza muri kano Karere twavuze haruguru ngo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya Umunyeshuri w’ imyaka 16 wigaga ku inshuri yigishaho.

Uyu mwarimu nk’ uko amakuru dukesha Umuseke abivuga ngo yigishaga mu mashuri abanza kuri G.S Ruyenzi riherereye mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza.

Abahaye amakuru kiriya kinyamakuru bavuze ko mwarimu bikekwa ko yasambanyije uriya mwana mu Ugushyingo 2024, uwo munyeshyuri avuga ko mwarimu yamusanze aho yagiye kwiyogoshesha atashye aramukurikira bageze ku kigo cy’ ishuri yigishagaho ,amujyana mu ishuri maze amukuramo imyenda aramusambanya.

Amakuru kandi avuga ko imiryango y’ iwabo w’ umwana na mwarimu bari basanzwe bagenderana. Ngo mu bihe bitandukaye mwarimu yajyaga aha uwo munyeshyuri amafaranga y’ itsinda akayajyana mu yandi matsinda y’ abanagamo n’ abandi bana.

Amakuru akomeza avuga ko impamvu ikekwa yaba yaratumye uyu mwana w’ Umunyeshuri kuvuga ibyamubayeho hashize amezi ageze kuri ane bibaye ari uko yaje kugira imihango abibwira iwabo ko ashobora kuba atwite inda ya mwarimu Nsekanabo. Ababyeyi b’ umwana bahamagaje mwarimu banagera aho bumvikana kugira ngo bibe bitasakuzwa maze mwarimu nawe bikekwa ko yemeye ubwumvikane maze bamuca amafaranga agera ku bihumbi 500frws ntiyayatanga.

Nyuma yo gutegereza ayomafaranga akabura, umwana yatanze ikirego muri RIB nayo mu rwego rw’ iperereza ita muri yombi Nsekenabo Hubert.

Umuvugizi w’ urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha( RIB) Dr. Thierry Murangira yavuze ko Dosiye y’ uyu mwarimu yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Kuri ubu uwo mwarimu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.

RIB kandi iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana yitwaje umwuga akora inakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’ amategeko kandi kidasaza.

Related posts