Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Benshi mu barwanyi ba Wazalendo i Uvira bitandukanyije n’ Igisikare cyane Leta ya Congo FARDC bose biyunga kuri Twirwaneho ,nyuma y’ uko yari imaze kubahabya.

 

Amakuru mashya aturuka muri RDC avuga ko umutwe wa Wazalendo wo muri Kivu y’ Epfo witandukanyije na Leta ya Congo wiyunga kuri Twirwaneho.

Ngo uyu mutwe witandukanyije nayo wiyunga kuri Twirwaneho iyobowe na Brigadier General Charles Sematama nayo ibarizwa muri AFC ya Corneille Nangaa, ni amakuru yashyizwe hanze n’ umunyapolitiki wo muri iri tsinda ry’ itandukanyije na Wazalendo muri Kivu y’ Epfo ,Joel Namunene, aho avuga ko biyomoye kuri Wazalendo iyobowe na Lt.Gen. Pacifique Masunzu,nawe wungirijwe na Justin Bitakwira Bihona ndetse ma Minisitiri wibikorwa remezo muri Congo ,Muhoza Alexis Gisaro ,kugira ngo bashireho akadomo kanyuma k’ ubutegetsi bw’ i Kinshasa.

Yagize ati” Ndabasuhuje ,mwebwe badata ,ba mama, barumuna bacu namwe bashiki bacu bo muri Teritwari ya Uvira. Njye ubasuhiza nitwa Joel Namunene Muganguzi.” Yakomeje agira ati” Ndashaka kubabwira ukuri ku ntambara iri kubera muri iki gihugu cyacu ,iyo twese tubona ko iri gusatira umujyi wa Uvira. Twatangije undi mutwe witwara gisirikare witwa UFRC_ Mai Mai ,ugamije gishyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.kandi turi kumwe na Gen. Charles Sematama wo muri Twirwaneho”.

Uyu munyapolitiki wo muri uyu mutwe mushya wavutse muri Teritwari ya Uvira, yavuze ko Umuyobozi Mukuru wawo ko ari ” Katare Robert Rushaba” ariko ko bazakorera munsi y’ ubuyobozi bwa Alliance Flevure Congo( AFC) ya Corneille Nangaa.

Uyu munyapolitiki kandi yashimangiye ko intego nyamukuru zabo ko ari ugukuraho Tshisekedi bagashyiraho undi mukuru w’ igihugu mushya.

Amakuru kandi avuga ko mu bibazo bafite imbere yabo muri Teritwari ya Uvira ,yagaragaje ko ari Mai Mai iyobowe na Lieutenant General Pacifique Masunzu na Justin Bitakwira bagishigikiye leta ya Perezida Tshisekedi. Niko guhita asaba abatuye i Uvira ku bashigikira kandi bagashigikira na Brigadier General Charles Sematama uzwi nk’ Intare_ batinya mu misozi miremire y’ i Mulenge.

 

Related posts