Amakuru mashya ni uko umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo ,ngo abarwanyi bawo bamaze gukandagiza ibirenge byabo iwabo w’ Abanyamulenge ahazwi nk’ i Mulenge muri Kivu y’ Amajyepfo,ngo akarere k’ i Mulenge kagizwe na Rurambo ,i Ndondo ya Bijombo, i Cyohagati, Mibunda , Bibogobogo na Minembwe. Utu turere tubarizwa muri za Teritware ya Mwenge ,Fizi na Uvira.
Amakuru avuga ko hari utundi duce tutagituwe n’ aba Banyamulenge kuko aba barwanyi bashyigikiwe na Leta y’ i Kinshasa bagiye batubirukanamo ,kuri ubu tubaka dutuwe n’ Abapfulero ,Ababembe n’ andi moko; utwo duce hari aka Mirimba ,Matanganika na Ngandji.
Amakuru agera mu Itangazamakuru aturuka mu baturiye imisozi ya Rurambo,ahamya ko M23 yageze iwabo. Ati” Turi i Gashama. Ubu turi kumwe na M23. Twese turi hamwe”.
Aba barwanyi bo mu mutwe wa M23 bageze i Gashama muri Rurambo ,nyuma y’ uko birukanye ingabo z’ u Burundi n’ iza Congo, n’ imitwe irimo FDLR na Wazalendo i Kaziba muri Teritware ya Walungu. Na nyuma y’ aho M23 yakomeje gukurikira iriya huriro rihungira mu misozi yunamiye i Lemera muri Uvira. Uyu mutwe wa M23 gukandagiza ibirenge byabo iwabo w’ Abanyamulenge byari inzozi ku Banyamulenge kuko bari batesetse igihe kirekire, ariko ubu bisa nk’ aho babonye umucyunguzi bari bategereje igihe kirekire.
Uyu mutwe wa M23 ugeze mu Rurambo mu gihe Twirwaneho iheruka kwigarurira igice cya Minembwe ,giherereye mu birometero nka 200 uvuye aha mu Rurambo, Gusa ntabwo ari Minembwe, Gusa Twirwaneho yafashe ,kuko yanafashe Kamombo na Mikenke. Ubu uyu mutwe wa Twirwaneho uranagenzura ikibuga cy’ Indege cya Minembwe giherereye ku Kiziba.