Guverinoma y’ u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Werurwe yatangaje ko yamaze kumenyesha iy’ u Bwongereza ko igomba kuyishyura miliyoni 50 z’ Ama_ Pounds( akabakaba Miliyari 90frw) muri gahunda yo zari zagiranye yo kurengera ubuzima bw’ abimukira n’ iy’ Iterambere ry’ Ubukungu.
Amakuru avuga ko ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira abimukira bari baturutse mu Bwongereza, rwakoze ibikorwa byinshi bigamije kubitegura gusa nyuma gahunda yo kubohereza iza guhagarikwa ku ngoma ya Minisitiri mushya ,Sir Keir Starmer.
Nyuma y’ uko iyo gahunda ihagaze amakuru akomeza avuga ko biturutse ku Bwongereza bwasabye u Rwanda ko hashingiwe ku mubano mwiza bari bafitanye bareka kubishyuza Miliyari 50 z’ amapawundi ( Arenga Miliyari 89 z’ amafaranga y’ u Rwanda). Icyakora icyo gihe u Rwanda rwisubiyeho,nyuma y’ uko u Bwongereza burufatiye ibihano bidasobanutse ngo kuko rwanze gukuraho ingamba zo kurinda umutekano ku mupaka uruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,igihugu kimaze iminsi cyaraganjwe n’ umutwe wa M23 wamaze gufata umujyi wa Goma na Bukavu ndetse n’ ibindi bice bitandukanye byo muri icyo gihugu.
Impamvu nyamukuru yatumye u Rwanda rwishyuza ,ni amagambo mabi agamije kurusebya aherutse gutangazwa na Minisitiri w’ u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Collins ,ubwo yari imbere y’ Inteko Ishinga Amategeko tariki 26 Gashyantare 2025. Kuri ubu rero Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda Yolande Makolo yagize ati” Turishyuza ayo mafaranga rero,kuko amasezerano ateganya ko Leta y’ u Bwongereza igomba kuyishyura”.
Ku wa 2 Ukwakira 2024 ,Amasaderi w’ u Bwongereza mu Rwanda,Thorpe yabajijwe niba buteganya gusaba u Rwanda ko rwabusubiza amafaranga rwahawe mu bikorwa byo kwitegura abimukira,asubiza ko butabiteganya. Uyu mudipolomate yagize ati” Uko njyewe mbizi ,nta gahunda ihari yo gusaba u Rwanda ko rwasubiza amafaranga”.