Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

M23 yahaye isomo rikomeye rya Gisirikare Wazalendo wari ushatse kuyica muri humye i Bukavu

 

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo wasubije inyuma abarwanyi ba Wazalendo bari Bacengeye mu Mujyi wa Bukavu uherereye mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo.

Amakuru akomeza avuga ko Aba barwanyi ba Wazalendo bagaragaye binjirira ahazwi nka Camp TV muri Komine ya Kadutu mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Werurwe 2025.

 

Amakuru avuga ko Aba barwanyi ba Wazalendo bamaze muri aka gace igihe kitarenga iminota 30 kuko abarwanyi ba M23 babirukanyemo basubira mu misozi baturutsemo.

Kugeza ubu Umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bukavu kuva tariki ya 16 Gashyantare 2025, nyuma yo kuwirukanamo Ihuriro ry’ Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , harimo n’ abarwanyi ba Wazalendo kuva tariki ya 14 Gashyantare 2025.

Related posts