Amakuru yagiye hanze ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025 mu masaha y’ ijoro nibwo umutoza wungirije wa Rayon Sports yavuze ko asezeye iyi kipe ya Murera yambara ubururu n’ umweru,impamvu yatanze yavuze ko agiye kwita ku mugore we urwaye.
Uyu Munya_ Tunisia Quanani Sellami , wari wungirije umutoza mukuru mu ibarurwa yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports, yatanze impamvu ivuga ko agiye kurwaza Umugore we umaze igihe arwaye kuko nta w’ undi afite wo ku mwitaho usibye we nk’ umugabo we bashakanye.
Iyi nkuru yababaje abakunzi b’ iyi kipe ya Murera bakunze kwita Gikundiro yaje nyuma y’ uko yari imaze kunganya n’ ikipe ya Gasogi united ubusa ku busa ,ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Werurwe 2025.
Uku kunganya kwa Rayon Sports byahise bituma ikinyuranyo cy’ Amanota yari hagati yayo na APR FC kiba amanota abiri gusa nyuma y’ uko yari imaze gutsinda ikipe ya Police FC ibitego 3_1.
Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iracyayoboye urutonde rw’ agateganyo rwa Shampiyona y’ u Rwanda n’ amanota 42 ,ikurikiwe na APR FC ifite amanota 40.
Aya makipe yombi afitanye umukino ku Cyumweru tariki ya 09 Werurwe , kuri Sitade Amahoro.
Rayon Sports kandi igiye gukurikizaho umukino izakinamo na Gorilla FC kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Werurwe 2025. Ni umukino wo kwishyura w’ igikombe cy’ Amahoro. Umukino ubanza warangiye ikipe zombi zinganyije ibitego 2_2.
Amakuru agera kuri KGLNWS avuga ko Rayon Sports igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo irebe ko yabona umutoza wunganira Robertinho dore ko hari amakuru avuga ko ukwitwara neza iyi kipe yagize mu mikino ibanza ya Shampiyona,umutoza Quanani Sellami yari afite uruhare runini kuruta umutoza mukuru.