Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Batunguwe abasirikare bayobowe na Lt.Gen.Masunzu basahuye amaduka y’ abaturage bavuga ko ibiyarimo bigemurirwa abanyarwanda.

Abarundi batangiye gushya ubwoba byakomeye intambara iri kubasatira iva muri Congo.

 

Batunguwe abasirikare bayobowe na Lt.Gen.Masunzu basahuye amaduka y’ abaturage bavuga ko ibiyarimo bigemurirwa Abanyarwanda.

Amakuru avuga ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ( FARDC), zasahuye ama_depôts n’ amaduka y’ abacuruzi b’ Abashi n’ Ababembe bo kwa Mulima muri Teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’ Epfo ,mu Burasirazuba bw’ iki gihugu, ubwo zari zizamutse kugaba Ibitero mu Minembwe ziyasahura zivuga ko ibiyarimo bigemurirwa Abanyarwanda,Nk’ uko amakuru abivuga ava muri ibyo bice.

 

Byabaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2025, ni bwo ingabo zibarizwa muri zone ya Gatatu,ziyobowe na Lieutenant General Pacifique Masunzu zinjiye mu maduka y’ Abaturage kwa Mulima zirayasahura ,zirayeza.

Amakuru agera mu Itangazamakuru avuga ko izi Ngabo n’ izari zategetswe kuva i Baraka zikajya kugaba igitero mu Minembwe ahaheruka kwigarurirwa n’ umutwe wa Twirwaneho ,Aho uyu mutwe wahise ufata ibigo bya FARDC byose byari muri iki gice cya Minembwe ,harimo ikigo cy’ i Lundu, Madegu, Kiziba n’ icya Mikenke. Ubutumwa bwanditse twahawe ubuhamya Aya makuru bugira Buti” Kwa Mulima ama_ depot’s y’ abacuruzi b’ Abashi,Ababembe ,n’ Abapfulero ,ingabo ziyobowe na Masunzu zayasahuye”.

Usibye kuyasahura banayatwitse ,nk’ uko ubuhamya bukomeza bubivuga. Ati” Barangije gusahura ibisagaye barabitwika”

Andi makuru kandi avuga ko kuri icyo gikorwa cyo gusahura avuga ko biriya bicuruzwa, abasirikare babisahuye baranabitwika, ngo kuko bijyanwa gucururizwa mu Minembwe ahatuwe n’ Abanyamulenge abo aba basikare barimo bita” Abanyarwanda”. Muri ibyo bicuruzwa abasirikare ba Leta basahuye aya makuru akomeza avuga ko byarimo imyenda, inkweto,n’ ibiryo ,n’ ibindi byinshi bitandukanye.

Related posts