Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Icyo umusore wo muri Gasabo yireguye nyuma yo gutera inda umwana w’ imyaka 17.

Icyo u Rwanda rwatangaje ku bihano Amerika yafatiye General( Rtd) James Kabarebe.

 

Mu Karere ka Gasabo haravugwa inkuru y’ umusore ukurikiranyweho gusambanya umwana w’ imyaka 17 akamutera inda.

Kuri ubu Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye Dosiye y’ Umusore w’ imyaka 26 wasambanyije umwana w’ umukobwa ufite imyaka 17 y’ amavuko bikarangira amuteye inda.

Uregwa yemera icyaha akavuga ko yakundanaga n’ uwo mwana w’ umukobwa ndetse ko yaje kumusaba kumusura nawe araza bararyamana amutera inda, ubu umwana akaba afite amezi arindwi.

Uregwa iki cyaha yagikoze ku wa 19 /09/2023 mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka Akagari ka Gitaraga mu Mudugudu wa Gitaraga.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha aya makuru busobanura ko yari azi ko uyu mwana afite imyaka 19 y’ amavuko

Icyo itegeko rivuga kuri iki cyaha?

Icyaha cyo gusambanya umwana, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’ itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.

Related posts