Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

 

Kuri ubu amakuru ahari ni uko Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ufungiwe mu igororero rya Mageragere ,amaze iminsi abatijwe mu mazi menshi yegera kwakira Yesu/ Yezu Kristu nk’ umwami n’ umukiza mu buzima bwe, ndetse yabaye undi muntu mushya kuko yamaze kuzinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro yinjira mu bijyanye n’ imikino.

Amakuru aturuka mu itsinda ry’ abanyamakuru bakorera’ Isibo Tv/ radio’ ari naho yari asigaye akorere baherutse kumusura aho afungiye i Mageragere ,ababwira ko mu Kwezi ku Kuboza 2024, yabatirijwe mu Itorero ry’ Abadivantiste b’ umunsi wa Karindwi.

Kuri ubu Fatakumavuta amakuru avuga ko yabaye umuntu mushya wahindutse cyane ,ndetse ko aho ari i Mageragere abayeho neza nta kindi kibazo afite ,ndetse asurwa n’ abantu benshi kandi inshuro nyinshi. Avuga ko kuri ubu yamaze kuzinukwa ibijyanye n’ umuziki n’ imyidagaduro muri rusange ,aho avuga ko yahisemo kubishyira ku ruhande.

Icyakora aho afungiye asigaye yarinjiye cyane mu bijyanye n’ umupira w’ Amaguru ,dore ko na Mbere y’ uko afungwa yari Umuvugizi wa Gorilla FC ikina muri Shampiyona y’ u Rwanda mu cyiciro cya Mbere . Kuri ubu ngo afite ikipe y’ Abanyamakuru bo muri gereza atoza ,ndetse ko iyo kipe iri mu zikomeye cyane muri gereza.

Fatakumavuta yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024, n’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa.

Related posts