Umuntu wese arabyibaza ariko akabiburira igisubizo, ese ni gute umuntu yifata amashusho akisanga yagiye hanze kandi atari we wabigizemo uruhare? Ibi tubivuze nyuma y’ uko muri iki cyumweru hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa x rwahoze rwitwa twitter hacicikanye amashusho y’ urukozasoni y’ umukobwa wari urimo’ gukora imibonano n’ icupa.
Ni amashusho yasamiwe hejuru n’ abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko bahise bayatangaho ibitekerezo bitabarika kuko umuntu wese yabivuze uko abyumvuga ariko ikibazo abantu benshi basigara bibaza ni iki? Kubera iki umuntu yifata amashusho y’ urukozasoni akisanga yagiye hanze? Ese ni we ubigiramo uruhare? Ese ko iyo yagiye hanze banyir’ ubwite kubikora babyamaganira kure? Ese hakorwe iki kugira ngo bino bicike?
Kugeza ubu ni ikibazo Abanyarwanda bavugaho umunsi ku munsi bibaza uburyo bigenda, kugira ngo ayo mashusho ajye hanze, ubwo ntabwo tuvuze uburyo umuntu ubwe ahitamo kuba ari kumwe n’ abantu bagenzi be bagatinyuka gukora icyo gikorwa cy’ urukozasoni nta kintu na kimwe yitayeho nko kuba wenda yagira ubwoba ko ayo mashusho azajya hanze, cyangwa se nanone bishobora kumugiraho zikomeye ku buzima bwe bwari buri munsi.
Abatanze ibitekerezo kuri aya mashusho harimo KNC wa TV1 yavuze ko bigoranye cyane kuba uri umuntu muzima udafite ikibazo na kimwe mu mutwe ,ugatinyuka ugafata icupa ukarisimbuza igits1na cy’ umugabo hanyuma ukarikoresha urwo rukozasoni, bityo akaba ariho ahera avuga ko byanga byakunda umuntu nk’ uriya wakoze biriya aba agomba gufatwa akajyanwa gupimwa hakarebwa niba hatari ikibazo kimwugarije.ati” gutinyuka ugafata icupa ukarishyira mu myanya y’ ibanga yawe muri itsinda ry’ abakobwa bose bari kubareba,ubwabyo ni icyaha,kuko uwo umuntu akwiriye gushinjwa kwangiza imyanya myibarukiro no kuyitesha agaciro ,ibyo bikaba atari ibintu byo gushyigikirwa na gatoya. Reka Leta imufate Mbere na Mbere babanze bamupime ko atanyweye ibiyobyabwenge”.
Mutesi Scovia avuga ko ibi bintu biba biteye ipfunwe n’ ikimwaro,bitewe n’ uko naba ny’ iri ubwite babikora amashusho yabo akajya hanze, ariko bakagira umuhate wo kuza ku mbuga nkoranyambaga bahakana abavuga ko ibyo bintu atari bo babikoze ,ndetse Kandi abakunda kubonwa mu mashusho nk’ aya ngaya cyangwa se abavuga urukozasoni, bakaba batagira n’ ipfunwe ryo kuba bagaruka ku mbuga nkoranyambaga,nk’ aho ibyo bakora biba bimeze nk’ ibibateye ishema.
Abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko nk’ amashusho yagaragaye umukobwa akoresha icupa mu myanya ye y’ ibanga ,mu gihe ababishinzwe batabyitayeho neza hazangirikira ubuzima bw’ abantu benshi batandukanye , ndetse abakunda kuvuga rikumvikana kuba batarabivuzeho kenshi nabyo biragagaza intege nke mu gukebura abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Mu bitekerezo twanyujijemo amaso ku mbuga nkoranyambaga ,hari benshi basabye ko ni ubwo uwashyize hanze amashusho y’ urukozasoni afatwa nk’ uwakoze icyaha ndetse akabihanirwa,ariko hagomba kwita cyane ku muntu wafashwe cyangwa wafashe ayo mashusho ( nyirubwite ugaragara mu mashusho) hakarebwa niba yarayafashe ku bushake cyangwa se bitari ku bushatse byagaragara ko amashusho yafashwe abishaka na we agafatwa nk’ uwakoze icyaha ,ibyo bikazagabanya akajagari kari gukunda kugaragara mu rubyiruko ku mbuga nkoranyambaga kubera urukozasoni.
Itegeko rivuga iki?
Icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, gihanwa n’itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018, ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ingingo ya 38, ivuga ku ‘Gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga’.
Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni, akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2,000,0000Frw). Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze Miliyoni eshatu (3,000,000Frw).