Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda byose biri kugaruka ku mugabo watawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umugore w’ umuturanyi.
Amakuru ahari ni uko uyu mugabo witwa Niyibizi Jean Pierre w’ imyaka 27 Bivugwa ko asanzwe akoresha ibiyobyabwenge n’ uko gufata ku ngufu uyu mugore witwa Niringiyimana Vestine w’ imyaka 23 , Iyo aba atabifashe ntabwo yari gukora ayo amahano.
Uyu mugabo ni uwo mu Mudugudu wa Karebero mu Kagari ka Rundoyi ,mu Murenge wa Ruhango, mu Karere ka Rutsiro,naho Niringiyimana Vestine ni uwo mu Mudugudu wa Rugaragara mu Kagari ka Rundoyi, yamufatiye hafi y’ ikiraro cya Rugaragara bari bahuriye umugore ataha ubwo yari avuye gusura imiryango ye ,ahagana mu ma saa moya z’ umugoroba , ageze hafi y’ icyo kiraro , mu Mudugudu wa Karebero ,ahura n’ uyu musore ,yegera uwo mugore nk’ umusuhuza undi nawe amuhereza ukuboko ,undi ahita agushikanura, baragundagurana ,umusore amurusha imbaraga ,amushyira hasi ni ko kumufata ku ngufu, nk’ uko byatangajwe n’ umwe mu baturage bo muri ako gace ayo mahano yabereyemo.
Bisangabagabo Sylvestre, Umuyobozi w’ Umurenge wa Ruhango , yemereye itangazamakuru, avuga ko aho bimenyekaniye, bihutiye kugeza kwa muganga uwafashwe ku ngufu no gushakisha uwakekwaga, cyane cyane ko uwafashwe ku ngufu yari yamumenye ,atamushidikanyaho ,umusore arafatwa atabwa muri yombi.
Uyu muyobozi yavuze ko iryo hohotera rikabije cyane kuko gusagarira umugore wigendera ,ufite umugabo we ukamufata ku ngufu ari icyaha gihanwa n’ amategeko, yasabye abaturage buri wese kuba ijisho rya mugenzi we,abo bobona bagaragaza imyitwarire mibi bakavuga hakiri kare,bagafatwa bakaganirizwa bataragira byinshi bangiza ku mutekano w’ abaturage n’ ibyabo.
Kuri ubu uwo musore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango.
Amakuru ahari ni uko uwo mugore wafashwe ku ngufu yari amaze igihe gito abanye n’ umugabo we.