Mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’ umuforomo watawe muri yombi n’ urwego rw’ igihugu rw’ Ubugenzacyaha,RIB, akekwaho gusambanya umukozi ukora amasuku ku kigo nderabuzima cya Ruheru.
Ni umuforomo w’ imyaka 39 y’ amavuko wakoraga ku kigo nderabuzima cya Ruheru muri ako karere akaba ariho n’ uwo mukozi w’ imyaka 25 yakoraga amasuku.
Uyu muforomo amakuru avuga ko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahoto.
Amakuru agera mu itangazamakuru avuga ko aba bombi bari bakoze akazi k’ ijoro.
Urwego rw’ igihugu rw’ Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi ku wa 06 Mutarama 2025, bikaba bivugwa ko icyaha akurikiranyweho cyabaye ku wa 30 Ukuboza 2024, mu Murenge wa akanjongol, Akagari ka Raro, Umudugudu wa Musaka, aho icyo Kigo nderabuzima giherereye.
Kuri ubu uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, mu gihe dosiye ye igihe gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
RIB yasabye abaturarwanda ko itazihinganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’ icyo cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahoto amusambanya yitwaje umwuga akora, kuko ari icyaha gihanwa n’ amategeko Kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.
Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato akurikiranyweho, giteganwa n’ ingingo ya 134 y’ itegeko No. 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange. Mu gihe yaba abihamijwe n’ urukiko yahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ ihazabu kuva kuri 1,000,000 Frw ariko atarenze 2,000,000 frw.