Mu Mudugudu wa Mahoro, Akagari ka Karambo, mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’umusore wasanzwe mu nzu yapfuye, hagakekwa ko yiyahuye.
Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024.
Bamwe mu baturage barimo abaturanyi ba nyakwigendera witwa Bernabe, babwiye BTN dukesha aya makuru ko bashenguwe cyane n’urupfu rwe kuko yari umuntu mwiza kandi ubana neza na buri wese.
Umulisa Speciose, Umuyobozi w’isibo nyakwigendera yari atuyemo, yemeje iby’iyi nkuru aho yavuze ko bamenye aya makuru ku isaha ya Saa Kumi z’umugoroba nyuma yuko ahamagawe amenyeshwa ko Bernabe utuye kwa John yasanzwe mu nzu yapfuye.Agira ati” Hari umukobwa wamukoreraga amasuku nkuko bisanzwe, yumvishe nyakwigendera ataka agiye kureba icyo abaye agize ngo akingure asanga yafungiye imbere noneho atabaje nibwo bampagaye ndahagera ntanga uburengenzira bwo kuhafungira twinjiye mukoze nsanga yikubise hasi yubamye mukoze numva yagagaye duhita duhuruza Polisi nayo ihita idutabara”.
Nyakwigendera yasize yanditse ubutumwa mu ibaruwa aho yasezeye abanyeshuri biganye, abo bakoranye ndetse avuga ko ntamwana yigeze abyara.