Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Gisagara: Abagabo basambanya abana b’abakobwa baraburirwa.

Ububobozi bw’akarere ka Gisagara buraburira  abagabo ku byaha byo gusamabanya abana b’abakobwa, ndetse babibutsa ko gusamabanya umwana  ari icyaha kidasaza.

Ni mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina bw’iminsi 16  bufite insanganyamatsiko igira iti: “Twubake umuryango uzira ihohotera” cyabereye mu mu karere ka Gisagara, umurenge wa Mamba, ku wa 25 Ugushyingo 2024.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Denise Dusabe, yaburiye abagabo kubyaha byo gusamabanya abana b’abakobwa, ndetse babibutsa ko gusambanya umwana  ari icyaha kidasaza.

Ni ubukangurambaga bufite intego yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa hirya no hino mu gihugu, bwateguwe n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (Enabel) hamwe na Leta y’U Rwanda.

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa bagarutse kuruhare rw’ ubu bukangurambaga mu kubafasha kwibuka kwita ku bana babo babarinda ihohoterwa bakorerwaga.

Hagenimana Donatha wo mu karere ka Gisagara umurenge wa Mamba akagari ka Gakoma yavuze ko ubu bukangurambaga ubu bumufashije gukomeza kuganiriza umwana we ufite imyaka 20 kugira ngo hatazagira abamushuka bakamuhohotera.

Yagize ati: ” Ubu bukangurambaga ngewe icyo bufashije ni ugukomeza kuba hafi y’umwana wange ugejeje imyaka 20 kugira ngo abashukanyi bataza mushuka bakamuhohotera.”

Aba baturage bakomeza bagaragaza ko abana b’abakobwa bahohoterwa mu karere ka Gisagara bose bahohoterwa n’abagabo bakuze kandi bafite ingo aho bata aho batuye bakitwira ijoro.

Umuyobozi w’umuryango Enabel ushinzwe ubuzima rusange bw’abaturage Ndererimana Eliane, nawe yibukije abaturage ko uburenganzi ndetse n’ uburere buhabwa umwana w’umukobwa bugomba kungana n’ubw’umuhungu kugira ngo umwana w’umukobwa agira ubwisanzure mu muryango bityo agasigara inyuma.

Yagize ati:”Uburerebuhabwa umwana w’ umuhungu bube ari bwo buhabwa umwana w’umukobwa yumve yisanzuye, Yaba abagabo ndetse n’abagore mu bigire ibyanyu mwumve ko kurere mwese bibareba.”

Dusabe Denise, Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gisagara yaburiye abagabo bo muri aka karere ko hari ibihano bibateganyirijwe.

Yagize ati: ” Turaburira umugabo wese ugerageza kwitwikira ijoro agahindura aho atuye kugira ngo asambanye abana hari ibihano bimuteganyirijwe, kandi icyaha cyo gusamabanya umwana ntigisaza igihe cyose wahanwa”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara butangaza ko imibare y’abangavu baterwa inda ikomeje kuzamuka aho kuri ubu igeze kuri 361, mu gihe umwaka ushize habarurwaga abagera kuri 239. Gusa abasambanyijwe bari guhabwa ubufasha kandi bagahabwa ubuvuzi ku buntu nk’uko ubuyobozi bwa Gisagara bwabitangaje.

Umuyobozi w’umuryango Enabel ushinzwe ubuzima rusange bw’abaturage , yavuze ko Uburerebuhabwa umwana w’ umuhungu bube ari bwo buhabwa umwana w’umukobwa.
Ni igikorwa cyari gifite  insanganyamatsiko igira iti: “Twubake umuryango uzira ihohotera”
Urubyiruko rwari rwaje guhabwa inama y’uko rugomba kwirinda ababashuka.
Dusabe Denise, Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gisagara yaburiye abagabo.

Related posts