Mu mukino Perezida Paul Kagame yitabiriye, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsinze iya Djibouti ibitego 3-0, biyihesha itike yo kwitabira imikino y’ijonjora rya Kabiri mu guhatanira kwitabira Imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika cy’Abakinnyi bakina imbere mu Bihugu byabo, CHAN 2024.
Ni umukino Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yagiye gukina ifite akazi gakomeye ko gutsinda nyuma y’uko umukino wabanje iyi Kipe batazira “Riverains de la Mer Rouge” yari yatsinze u Rwanda igitego 1-0 cya Gabriel Dadzie.
Umutoza Frank Torsten Spittler yari yahisemo kubanza Muhawenayo Gad mu biti by’izamu; Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu na Niyigena Clément mu bwugarizi; Ngabonziza Pacifique, Ruboneka Jean Bosco na Muhire Kevin mu kibuga hagati, mu gihe Mbonyumwami Taïba, Mugisha Gilbert na Dushimimana Olivier “Muzungu” bari bayoboye ubusatirizi.
Ibi bivuze ko uyu Mudage w’imyaka 62 y’amavuko yari yakoze impinduka esheshatu mu bakinnyi bakinnye umukino ubanza.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye imeze neza cyane binyuze muri Mugisha Gilbert, Ruboneka Jean Bosco, na Muhire Kevin botsaga igututu izamu rya Djibouti.
Ntibyatinze, ku munota wa 10 w’umukino wonyine byari bihagije ngo Dushimimana Olivier batazira “Muzungu” abe yafunguye amazamu nyuma yo gucomekerwa umupira mwiza na Ruboneka Jean Bosco wari uwuturukanye mu kibuga hagati, yandika igitego cya mbere, bihinduka igiteranyo cy’igitego 1-1.
Muhammed Abdi yarekuye ishoti riremereye cyane ku munota wa 19 w’umukino, umunyezamu Muhawenayo Gad awohereza muri koruneri itagize icyo itanga, u Rwanda ruguma mu mukino.
Ku munota wa 23, Dushimimana Olivier “Muzungu” yongeye guhagurutsa imbaga y’Abanyarwanda bari mu mpande zitandukanye z’Igihugu ashyiramo igitego cya kabiri. Ni nyuma yo gukusanya ba myugariro basaga bane aturuka iburyo yerekeza mu rubuga rw’amahina nyuma y’umupira yahawe na Ruboneka Jean Bosco, maze yotonze arekura ishoti mu kaguru k’ibumoso; inshundura ziranyeganyega.
Ubwo igice cya mbere cyaburaga umunota umwe ngo kirangire, Mugisha Gilbert na Niyomugabo Claude bazamutse ibumoso bahererekanya umupira, Niyomugabo awuzamura mu rubuga rw’amahina ariko Rutahizamu, Mbonyumwami Taïba ananirwa kuwutsinda na Dushimimana Olivier biramwangira maze umunyezamu ahita awusama.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruri imbere n’ibitego 2-0, n’igiteranyo cy’ibitego 2-1.
Igice cya kabiri cyatangiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze muri Stade Nationale Amahoro hamwe na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard ndetse na Perezida wa FERWAFA, Munyentwari Alphonse.
Ku munota wa 57, Kapiteni Muhire Kevin yahushije amahirwe akomeye nyuma yo gucomekerwa umupira na Mbonyumwami Taïba, ariko birangira umunyezamu atabaye.
Abasore ba Djibouti na bo banyuzagamo nko ku munota wa 59 aho Muhammed Youssouf yamanukanye umupira yihuta ashakisha Dadzie, ariko birangira urenze hejuru y’izamu, bongera kugerageza ku munota wa 60 ariko umunyezamu Muhawenayo Gad akomeza kwitwara neza.
Ku munota wa 71, Umutoza Frank Torsten Spittler yakoze impinduka ze za mbere aho Tuyisenge Arsène na Twizerimana Onesime binjiye mu kibuga basimbura Mbonyumwami Taïba na Dushimimana Olivier “Muzungu”.
Ku munota wa 89, Tuyisenge Arsène yashyizemo igitego cya gatatu nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Mugisha Gilbert ku kazi gakomeye kabanje gukorwa na Kapiteni Muhire Kevin, Abanyarwanda bongera keterera mu bicu, biba 3-0.
Umukino warangiye Amavubi asezereye Djibouti ku giteranyo cy’ibitego 3-1. Amavubi azahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukuboza.
Imikino ya nyuma ya CHAN 2024 izabera mu bihugu bya Uganda, Tanzania na Kenya hagati ya tariki ya 1 n’iya 28 Gashyantare 2025.