Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amavubi U-20 yasezerewe muri CECAFA yatuye Djibouti umujinya, akuramo umwenda

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatatengeje imyaka 20 y’amavuko itari yarabonye intsinzi mu mikino itatu yabanje yanyagiye iya Djibouti ibitego 5-1 mu mikino ya CECAFA ritanga amakipe azakina Igikombe cya Afurika cya 2025.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, kuri Stade ya KMC [Stadium] mu Murwa Mukuru Dar es Salaam wa Tanzania ni ho u Rwanda rwari rwakiririye Djibouti mu mukino wo ku munsi wa nyuma wo mu itsinda A.

Nubwo iyi kipe itozwa na Eric Nshimiyimana yagiye gukina uyu mukino nyuma y’iminsi mike inyagiwe na Tanzania ibitego 3-0, ndetse ibizi ko yamaze gusezererwa muri iyi CECAFA, ntibyayikomye mu nkokora.

Umutoza Eric Nshimiyimana yagaragaje impinduka mu bakinnyi 11 yari yabanjemo ku mukino uheruka aho Kanamugire Arsene yahaye umwanya Sibomana Sultan Bobo, mu gihe Yangiriyeneza Erirohe yari yasimbuwe na rutahizamu, Vick Joseph.

Umukino warangiye Amavubi atsinze Djibouti ibitego 5-1.

Ni ibitego byatsinzwe na Sindi Jesus Paul ku munota wa cyenda, Ndayishimiye Didier ku munota wa 22, Pascal Iradukunda ku munota wa 43, Vicky Joseph ku wa 51 ndetse n’agashyinguracumu ka Yangiriyeneza Erirohe ku munota wa 73.

Ahmed Hassan wa Djibouti ni we watsinze impozamarira, iyi kipe isezererwa itabonye inota na rimwe.

U Rwanda rwasezerewe nyuma yo gusarura umwanya wa kane n’amanota ane mu utsinda riyobowe na Kenya n’amanota 10, igakurikirwa na Tanzania itarakina umukino wa kane n’amanota 9/9, Sudani atandatu mu gihe Djibouti ya gatanu nta nota na rimwe yasaruye.

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, batsinzwe na Sudani tariki ya 8 Ukwakira, bakanganya na Kenya 0-0 tariki ya 10 Ukwakira, batsindwa na Tanzania ibitego 3-0 tariki 13 Ukwakira, mbere yo gusoreza ku gihugu cya Djibouti kuri uyu wa 15 Ukwakira; biteganyijwe ko bafata indege mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri bakagaruka mu Rwanda.

Abakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda
U Rwanda rwanyagiye Djibouti mu mukino usoza

Related posts